00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe abahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bigiye gutangwa ku nshuro ya kane

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

KISS FM igiye gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 ku nshuro ya kane yikurikirana. Ni ibihembo bigenerwa abahanzi baba baritwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Kimwe n’indi myaka, kuri iyi nshuro KISS FM izahemba abahanzi mu byiciro bine birimo umuhanzi mushya wakoze cyane (Best New Artist), umuhanzi w’impeshyi (Best Artist), indirimbo y’impeshyi (Best song), utunganya indirimbo wahize abandi n’ishimwe rizagenerwa umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki.

Mu cyiciro cy’indirimbo zikunzwe hahatanye izirimo Igikwe ya Gabiro the Guitar na Confy, My vow ya Meddy, Katapila ya Bruce Melodie, Amata ya Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz yafatanyijemo na Juno Kizigenza.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakoze cyane harimo Social Mula, Juno Kizigenza, Butera Knowless, Meddy na Bruce Melodie.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) harimo Papa Cyangwe, Dorcas na Vestine, Symphony Band, Niyo Bosco na Confy.

Icyiciro cya nyuma ni icy’aba producers bitwaye neza (Best producer) barimo Madebeats, Ayooo Rush, Element, Clement na Bob Pro.

Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Ku nshuro ya mbere abegukanye ibihembo ni The Ben nk’umuhanzi w’impeshyi, Bob Pro nk’uwatunganyije indirimbo nziza mu gihe “Nta Kibazo” ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman yabaye indirimbo y’impeshyi.

Ku nshuro ya kabiri hiyongereyemo icyiciro cy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Amalon, icyo gihe Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi Madiba iba indirimbo y’impeshyi naho Madebeats atorwa nk’uwatunganyije indirimbo zashyuhije abantu kurusha abandi.

Umwaka ushize, indirimbo ‘Igare’ ya Mico the Best niyo yahembwe nk’iyakunzwe cyane, Bruce Melodie atorwa nk’umuhanzi w’impeshyi, Kevin Kade aba umuhanzi mushya wigaragaje cyane, Madebeats atorwa nk’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi wakoze cyane, mu gihe DJ BOB yashimiwe nk’umuntu w’ibihe byose mu muziki.

Abahanzi bafite indirimbo zihatana mu cyiciro cy'indirimbo nshya
Aba Producers bahatanira igihembo muri Kiss Summer Awards
Abahanzi bahatanira igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu mpeshyi ya 2021
Abahanzi bashya bahatana muri Kiss Summer Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .