00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri, Isango Star igiye gushimira abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2021 binyuze mu ‘Isango na Muzika Awards’, ibihembo byatangiye gutangwa mu 2020 ndetse abahanzi bari guhatana batangajwe.

Itangwa ry’ibi bihembo riteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Mu mpinduka zirimo kuri iyi nshuro hiyongereyemo ibindi byiciro birimo icya Best Hip hop Artist, Best Video, Best Collabo, Best Album na Best Culture & traditional Artist.

Ibi bihembo bigiye gutangwa bwa kabiri bizashyikirizwa abahanzi Nyarwanda ba muzika n’abakinnyi ba sinema bakoze cyane kurusha abandi uyu mwaka.

Kavukire Alex (Kalex) ukora ikiganiro Isango na Muzika cyagize uruhare mu itegurwa ry’ibi bihembo yabwiye IGIHE ko ku nshuro ya kabiri bitandukanye n’uko byagenze umwaka ushize noneho bizatangwa hari n’abafana.

Umwaka ushize ubwo hatangwaga ibihembo bya Isango na Muzika Awards, hashimiwe abitwaye neza mu byiciro bitandukanye birimo Best Male Artist, Best Female Artist, New Artist, Best Song of The Year, Best Audio Producer, Best Video Producer, Best Gospel Artist, Best Actor na Best Actress.

Uretse gutangaza ibyiciro byiyongereyeho, Kavukire yavuze ko byinshi ku makuru ya Isango na Muzika Awards bizatangazwa mu minsi iri imbere cyane ko hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru.

Byitezwe ko ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards bizatangwa tariki 26 Ukuboza 2021 mu birori bizitabirwa n’abakunzi b’umuziki bizabera muri Canal Olympia.

-  Best Male (Umuhanzi w’umugabo w’umwaka)

1. Bruce Melodie
2. Meddy
3. Platini (P)
4. Juno Kizigenza

-  Best Female (Umuhanzi w’umugore w’umwaka)

1. Alyn Sano
2. Ariel Wayz
3. Butera Knowless
4. Marina

-  Best New Artist (Umuhanzi mushya w’umwaka)

1. Confy
2. Chris Hat
3. Chris Eazy
4. Okkama

-  Best Hip Hop Artist (Umuhanzi mwiza wa Hip hop)

1. Bull Dogg
2. B Threy
3. Ish Kevin
4. Bushali

-  Best Gospel Artist (Umuhanzi w’umwaka uririmba indirimbo zihimbaza Imana)

1. Vestine & Dorcas
2. James & Daniella
3. Sarah Uwera
4. Serge Iyamuremye

-  Song Of The Year (Indirimbo y’umwaka)

1. Amata ya Dj Phil Peter Ft Social Mula
2. Away ya Ariel Wayz Ft Juno Kizigenza
3. My Vow ya Meddy
4. Itara ya Davis D
5. Nazubaye ya Juno Kizigenza
6. Piyapuresha ya Niyo Bosco

-  Best Producer (Utunganya indirimbo mwiza)

1. Ayo Rash
2. Bob Pro
3. Element Eleeh
4. Made Beat

-  Best Video (Amashusho meza y’umwaka)

1. Shumuleta ya Platini (P)
2. Say My Name ya Kenny Sol
3. Ye Ayee ya Burvan
4. Pose ya Davis D

-  Best Video Director (Uyobora ifatwa ry’amashusho mwiza)

1. Bagenzi Bernard
2. Cedric Dric
3. Eazy Cuts
4. Oskados Oskar

-  Best Collabo

1. Amata ya Dj Phil Peter Ft Social Mula
2. Awey ya Ariel Wayz Ft Juno Kizigenza
3. Igikwe ya Gabiro Ft Confy
4. Izindi Mbaraga ya Aline Gahongayire Ft Niyo Bosco

-  Best Album (Album nziza)

1. Did ya Kivumbi King
2. Inzora ya Butera Knowless
3. Kemoterapy ya Bulldogg
4. Iwanyu ya Teta Diana

-  Best Culture & Traditional Artist (Umuhanzi uririmba indirimbo z’umuco w’umwaka)

1. Angel Na Pamella
2. Cyusa Ibrahim
3. Deo Munyakazi
4. Ruti Joel

-  Best Actor (Ukina filime w’umugabo w’umwaka)

1. Rusine Patrick
2. Niyitegeka Gratien
3. Nyaxo
4. Ndimbati

-  Best Actess (Ukina filime w’umugore w’umwaka)

1. Rufonsina
2. Siperansiya
3. Nana
4. Bahavu Jeannette

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021 bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .