00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya abahanzi barindwi bazataramira abazitabira Kiss Summer Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere kuva ibihembo bya Kiss Summer byatangira gutangwa mu 2018, hateguwe ibirori byo gutanga ibi bihembo bizitabirwa n’abafana.

Ibi bihembo byatewe inkunga na SKOL Rwanda, bizatangwa ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.

Abahanzi barimo Gabiro the Guitar, Confy, Bruce Melodie, Phil Peter, Social Mula, Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari guhatana mu cyiciro cya Best Song nibo bazataramira abazitabira.

Uru rutonde rwatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri 19 Ukwakira 2021.

Ni ibirori bizabera muri Kigali Arena byitezwe ko bizatangira saa moya z’umugoroba, icyakora kuva saa sita z’amanywa imiryango izaba ikinguye.

Kwinjira ni 10.000 Frw, 20.000 Frw na 30.000 Frw.

Kuri aya mafaranga y’itike buri wese azaba yishyuriwe kwipimisha Covid-19 kugira ngo abashe kwinjira muri Kigali Arena nk’uko amabwiriza abiteganya.

Abahanzi mu byiciro bine birimo umuhanzi mushya wakoze cyane (Best New Artist), umuhanzi w’impeshyi (Best Artist), indirimbo y’impeshyi (Best song), utunganya indirimbo wahize abandi n’ishimwe rizagenerwa umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nibo bazahembwa.

Mu cyiciro cy’indirimbo zikunzwe hahatanye Igikwe ya Gabiro the Guitar na Confy; My vow ya Meddy; Katapila ya Bruce Melodie; Amata ya Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakoze cyane harimo Social Mula, Juno Kizigenza, Butera Knowless, Meddy na Bruce Melodie.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) harimo Papa Cyangwe, Dorcas na Vestine, Symphony Band, Niyo Bosco na Confy.

Icyiciro cya nyuma ni icy’aba producers bitwaye neza (Best producer) barimo Madebeats, Ayooo Rush, Element, Clement na Bob Pro.

Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro babanje gupimwa Covid-19
SKOL Rwanda niyo muterankunga mukuru
Jesse Maxella Kiyingi ukora kuri KISS FM asobanura imiterere y'igitaramo kizatangirwamo ibihembo
Uncle Austin yatangaje ko abazitabira ibi birori hari n'ibindi bahishiwe
Abanyamakuru bari bitabiriye ku bwinshi

Amafoto: Elevatix


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .