Mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda cyane cyane Twitter, ubu hagezweho icyiswe #UruraboChallenge kigamije kugaragaza ubuhanga bw’abatunganya indirimbo mu Rwanda.
Ni igitekerezo cyatangijwe n’ukoresha amazina ya @sogokxru nawe usanzwe utunganya indirimbo.
Uyu musore yabitangiye ashyira ku rukuta rwe rwa Twitter, agace k’indirimbo isanzwe izwi yitwa ‘Ururabo’ ya Rossisendi & His Group iri kuri album yitwa ‘Sometimes love is funny’ , asaba abandi batunganya indirimbo kuyifashisha bakerekana ubuhanga bwabo.
Yanditse ati “Abatunganya indirimbo bo mu Rwanda, ninde uduhaye show(wadushimisha)?”
Sogokuru yabwiye IGIHE ko yatekereje iki gikorwa ashaka ko impano zitandukanye zitari zizwi zikomeje kwigaragaza.
Ati “Igitekerezo cyo gutangiza #UruraboChallenge, cyaje nshaka kumenyekanisha abatunganya indirimbo basanzwe bakora ariko batazwi n’abantu benshi. Ni ugukomeza kubafasha kujya kuri ikarita.”
Abatunganya indirimbo biganjemo abakizamuka bagiye berekana ubuhanga bwabo bifashishije iyi ndirimbo buri wese akayihindura uko ashaka. Aba barimo Pro Zed, Joe Ka$$h, Denis Roadman n’abandi.
🇷🇼BEATMAKERS AND PRODUCERS
Ninde uduhaye show?
Sample ni iyi: pic.twitter.com/0q6ngyYlTw
— KVZMVN (@sogokxru) January 24, 2021
Akanjye ngaka https://t.co/kGHmNF3af9 pic.twitter.com/hodZ0So43u
— eerie nigglet (@YourTrashPoet) January 26, 2021
I had a lot of ideas on this one... But they all can't fit in so yeah. Here's mine. Don't use your phone speakers though...#UruraboChallenge https://t.co/BUUH58v2CZ pic.twitter.com/zJB0nvWhfw
— JÖSH (@Joshmuzika) January 26, 2021
@sogokxru I chose to go live on them #UruraboChallenge ✅🇷🇼 pic.twitter.com/Lnla2jNMzG
— denis roadman (@kanaka_rw) January 25, 2021
#RwOT i don’t think u know what’s going on #UruraboChallenge https://t.co/pCQGgZwFbl
— blacktycon (@TyconBlack) January 25, 2021
And Thanks for the sample Bro ... Iraryoshye.#UruraboChallenge@sogokxru https://t.co/Ll6hKLnPUJ pic.twitter.com/b9GmeEOn9E
— Kraft Kartel (@KraftTwumve) January 25, 2021
Dore Najye Iyanjye ngiyo 🏾abandi Turategereje
Check it out https://t.co/7RaZJAaBGy pic.twitter.com/ENP031YErX— JOKA$$H (@JOKASH_1) January 25, 2021
lowkey highkey killed this shit☹ https://t.co/dT0kthsAM6 pic.twitter.com/vlSQ1pnQuE
— kLeℹn (@GeekWiNY) January 25, 2021
Allo Allo, muri studio muratwumva??? #UruraboChallenge https://t.co/XeDPXJ8UdP pic.twitter.com/fvWH9vZaSS
— Uchiha Palala (@IradPlacide) January 25, 2021
Nge akange ndakarangije abandi murihe https://t.co/OdX0ijdMfO pic.twitter.com/j030FCjQ3g
— Pro zed (@ZEDwinyamirambo) January 25, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!