00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urupfu rwa Nkusi warohamye mu mazi muri Canada rwashenguye benshi, Polisi iracyashaka umubiri we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Kanama 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Canada iri gushakisha umusore w’umunyamideli ukomoka mu Rwanda, witwa Nkusi Steve, warohamye mu mazi y’ahitwa Sunset Beach mu gace ka St. Catharines.

Uwo musore yitwa Nkusi Steve, urupfu rwe rwashenguye abantu benshi yaba inshuti ze n’umuryango we.

Amakuru avuga ko uyu musore yari kumwe n’inshuti ze ku wa Gatandatu bari kwishimisha mu bwato, hanyuma aza gusimbuka agiye koga. Ageze mu mazi ngo bamubonye amerewe nabi, yananiwe koga, bagerageza kumuvanamo ariko biranga.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, nibwo Polisi yamenyeshejwe iby’aya makuru y’uko hari umusore warohamye mu mazi ihita yihutira gutabara.

Hakozwe ubutabazi bukomeye bwo mu mazi gusa birangira umurambo we ubuze kugeza n’ubu.

Nubwo ibikorwa byo gushakisha umubiri we bigikomeje, Polisi yamaze gushyiraho nimero ku buryo uwawubona yakwihutira guhita ayimenyesha.

Sandrine Mugeni, mushiki wa Nkusi nawe wihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka yabwiye CHCH News ko uyu musore yari afite imyaka 24.

Ati “Mu muryango wacu wasangaga buri wese amukunda, yakundwaga n’abantu benshi.”

Mushiki wa Nkusi yahishuye ko uyu musore wakundaga gufasha abatishoboye yari afite umushinga wo kubakira imfubyi mu Rwanda.

Nkusi Steve yari umusore umurika imideli wabarizwaga muri ‘Angie’s models’ ikorera Ottawa muri Canada.

Usibye kumurika imideli, uyu musore yari n’umuhanga mu bijyanye no kwiruka ndetse n’umukino wo gusimbuka.

Uyu mwaka yitabyemo Imana ni nawo yari arangijemo amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo.

Mushiki wa Nkusi na Se wabo bageze ahabereye iyi mpanuka

Nkusi Steve yitabye Imana afite imyaka 24
Nkusi yari umunyamideli w'umwuga
Nkusi yari umuhanga mu gusimbuka urukiramende
Abitse imidali itandukanye mu mukino wo gusiganwa ku maguru
Nkusi yitabye Imana aherutse kurangiza amasomo mu bijyanye n'icungamutungo
Mushiki wa Nkusi na se wabo bari ahabereye impanuka bategereje ko Polisi yabafasha bakabona umubiri wa nyakwigendera
Polisi yageze ahabereye iyi mpanuka
Polisi iri gushakisha amanywa n'ijoro
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi niryo riri mu bikorwa by'ubutabazi
Polisi iri kuzenguruka mu mazi ishakisha Nkusi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .