Haravugwa urunturuntu mu rukundo rwa Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Gashyantare 2021 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Iby’urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda bikomeje kwibazwaho nyuma y’aho bose nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.

Ubundi mbere Aurore Kayibanda yakurikiraga umuntu umwe gusa ari we Mbabazi Egide, none ubu nta n’umwe akurikira. Mbabazi na we yakurikiraga umuntu umwe (ariwe Aurore Kayibanda) none yaretse kumukurikira amusimbuza umwana wa mukuru we witwa Lina Akabibo. Aba bombi basibye amafoto yose bari bahuriyeho kuri Instagram.

Mu busanzwe Miss Aurore Kayibanda n’umukunzi we ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo mu rukundo ndetse bari bakunze kugaragarizanya ko bakundana bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Kuba barasibye ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo bigaragaza ko umubano wabo ushobora kuba utifashe neza.

Guhera ku wa 8 Ukuboza 2018 nabwo abakunzi ba couple ya Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bacitsemo igikuba bitewe n’amakuru yavugaga ko baciye ukubiri.

Iyi nkuru yasize benshi mu gihirahiro yatangiye ubwo konti ya Instagram ya Mutesi Aurore Kayibanda yasibwaga ndetse Mbabazi agasigara nta muntu n’umwe akurikira ku rukuta rwe rwa Instagram n’amafoto amwe bari bahuriyeho yari ku rukuta rw’uyu musore akaburirwa irengero.

Ikindi cyakomeje gushyira benshi mu rujijo n’uko bose nta n’umwe wabazwaga amakuru ajyanye n’urukundo rwabo muri icyo gihe ngo agire icyo avuga. Gusa, nyuma bagaragaje ko urukundo rwabo rwifashe neza none rushobora kuba rwongeye kuzamo ibibazo.

Twagerageje kuvugana na Mbabazi Egide ngo avuge ku bivugwa ku muryango we, yirinda kugira icyo abivugaho.

Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bari bamaze imyaka isaga itanu bakundana, ku wa 1 Werurwe 2018 ni bwo hasakajwe amafoto y’uko Mbabazi yambitse impeta y’urukundo Miss Mutesi Aurore ndetse no muri Nyakanga bahamya urukundo rwabo bahana isezerano mu mategeko.

Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, anambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique, mu 2013.

Aurore Kayibanda ntabwo agikurikira umugabo we
Mbabazi Egide asigaye akurikira umwana wa mukuru we
Ibyishimo byari byose bamaze gusezerana byemewe n'amategeko muri Nyakanga 2018
Mbabazi Egide na Mutesi Aurore basezeraniye ku nkombe z'inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine
Miss Mutesi Aurore Kayibanda n'umugabo we bashobora kuba batagicana uwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .