Urukundo rw’inyuma y’amarido y’umuziki hagati y’abahanzi n’abajyanama babo

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Si kenshi uzabona umukoresha akundana n’umukozi we, cyangwa se umuyobozi mu kigo runaka akundana n’umwe mu bo ayoboye. Ni kimwe no mu muziki kuko bidakunze kubaho aho umujyanama akundana n’umuhanzi afasha.

Icyakora, icyamamare muri muziki Celine Dion ni umwe mu rugero rw’abahanzi baciye ako kagozi, bakundana n’abajyanama babo ndetse bararambana.

Ku rundi ruhande hari bamwe bavuga ko iyo umuhanzi akundanye n’umujyanama we bigira ingaruka ku kazi kabo, kuko bashobora kugirana ikibazo mu rukundo, kigatuma n’ibindi bihagarara.

Mu bahanzi b’abanyarwanda bakundanye n’abajyanama babo, bamwe byarangiye nabi, abandi birangira babanye.

PFLA na Aline

PFLA ni umwe mu basore bamaze igihe kinini bakora injyana ya Hip Hop. Nyuma y’ibizazane bitandukanye yagiye ahura nabyo, bishingiye ku myitwarire itari myiza, mu mwaka ushize yabonye witwa Umutoni Aline wari wiyemeje kumufasha biciye muri label yitwa Geuri D’As Ent.

Nubwo Aline yari gufasha PFLA mu buryo bw’ubucuruzi, aba bombi baranakundanaga mu buryo bweruye.

Umuhanzi witwa The Hero PFLA yagiye asanga muri iyi label yahise iyavamo ahigamira Mana y’i Rwanda wahise ushyirwa ku ibere.

Kuri ubu PFLA na Aline baratandukanye, aho uyu mujyanama we banakundanaga amushinja imyitwarire mibi no kutita ku kazi.

Miss Jojo na Saleh

Miss Jojo afatwa na benshi nka Ndabaga wo mu muziki w’u Rwanda bitewe n’uburyo yawutangiye mu bihe bitari byoroshye ku mukobwa, nyamara akerekana ko ashoboye ndetse akanakundwa.

Kuri ubu Miss Jojo yabaye ahagaritse iby’umuziki, ariko akiwurimo yakanyujijeho mu rukundo n’uwitwa Saleh bakundanaga.

Uyu mugabo yatumye Miss Jojo ahindura idini ajya muri Islam aho byavugwaga ko bateganya kubana. Muri 2011 baje gutandukana ndetse n’ibyo kumufasha mu muziki birahagarara.

Lick Lick na Oda Paccy

Lick Lick ni umwe mu bantu bake batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho b’abahanga u Rwanda rufite. Kuri ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.

Oda Paccy na we izina rye riramereye mu ruhando rwa muzika nyarwanda, cyane ko ari mu bakobwa batangiye injyana ya Hip Hop kera bakaba bakiyirimo.

Yakundanye na Lick Lick wamukoreraga indirimbo, ndetse muri 2011 amutera inda. Uyu musore yabanje kwitakana Paccy gusa nyuma aza kwemera umwana, ariko urukundo rwabo rwahise rurangirira aho.

Knowless Butera na Clement Ishimwe

Knowless na Clement ubu ni umuryango ndetse bungutse umwana w’umukobwa.

Knowless yinjiye muri Kina Music ya Clement muri 2012 ubwo yari amaze gutandukana n’uwari umukunzi we Safi Madiba. Kuva ubwo hagiye havugwa urukundo rwihishe hagati yabo ariko bo bagakomeza kubihishahisha.

Muri 2016 nibwo bashyize ku mugaragaro iby’urukundo rwabo ubwo Clement yambikaga Knowless impeta akamusaba ko yazamubera umugore.

Bidatinze ubukwe bwabo bwatarashye, kugeza n’ubu baracyakomeje gukorana kandi mu bigaragara, yaba urugo n’umuziki nta kibangamira ikindi.

Ishimwe Clement yarongoye Knowless abereye umujyanama mu muziki
Miss Jojo na Saleh barakundanaga bakanakorana mu muziki
Lick Lick afitanye umwana na Oda Paccy yafashaga
Oda Paccy yabyaranye na Lick Lick wamufashaga muri muzika
PFLA yakundanye na Alina babifatanya n'akazi baza gushwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza