Urukundo ruragurumana hagati ya Kadogo wo muri Seburikoko n’umukobwa umurika imideli (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Mata 2021 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Ngabo Léon uzwi muri sinema nyarwanda nka Njuga, Rugamba ndetse Kadogo muri Seburikoko amaze igihe mu rukundo n’umukobwa umurika imideli witwa Rosinette Umuhoza.

Aba bombi bakunze kugaragarizanya amarangamutima bifashishije imbuga nkoranyambaga, aho Kadogo we byamurenze akagera aho ashyira ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram yarangiza akavuga ati “Only me” cyangwa “Njye gusa” .

Rosinette Umuhoza na we mu minsi ishize aheruka gushyira ifoto y’uyu musore ku rukuta rwe, arangije arandika ati “Arabaruta bose” arangije ashyiraho akamenyetso k’umutima ashaka kwerekana ko yamwihebeye.

Umuhoza Rosinette uryohewe n’urukundo rwa Kadogo cyangwa se Njuga, asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga wifashishwa mu kwamamaza, mu bijyanye n’amafoto cyangwa se mu kumurika imideli mu bitaramo n’ahandi hateraniye imbaga y’abantu benshi. Abarizwaa mu kigo gifasha abanyamideli cya Kigali Modeling Company.

Kadogo bakundana asanzwe ari umukinnyi wa filime, umwanditsi wa filime n’ibindi bitandukanye.

Yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2016 ubwo yahuriraga n’umukobwa mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Lil G bikarangira bakundanye nubwo urukundo rwabo rutarambye.

Umuhoza Rosinette asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga
Umuhoza Rosinette, umukobwa watwaye umutima wa Kadogo
Umunyamideli Umuhoza Rosinette amaze iminsi agaragariza amarangamutima Ngabo
Ibikorwa byo kumirika imideli Umuhoza abimazemo iminsi
Ngabo uzwi nka Kadogo avuga ko Umuhoza ari we umutima we wihebeye muri iyi minsi
Uyu mukobwa kuri Kadogo agereranywa n inkongoro ya Dede
Kadogo amenyerewe muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko
Kadogo yaherukaga kuvugwa mu nkuru z'urukundo mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .