00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo rugeze aharyoshye! Amafoto y’umusore wigaruriye umutima wa Miss Uwase Raïssa Vanessa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Miss Uwase Raïssa Vanessa amaze iminsi yemeza ko afite umusore wigaruriye umutima we, icyakora agahamya ko atifuza kumutangaza kubera impamvu z’akazi ke ndetse n’ubuzima bwe bwite adashaka gushyira mu itangazamakuru.

Nubwo Miss Vanessa yagerageje guhisha umukunzi we, hari aho bigera amarangamutima akabatamaza bakisanga basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto aca amarenga y’urukundo rwabo.

Urebye ku rukuta rwa Instagram bose bakunda gukoresha, ni kenshi Miss Vanessa akunze gushyiraho umusore witwa Sebihogo Collin, ibi bikanagenda gutyo ku musore.

Umwe mu nshuti z’aba bombi twaganiriye, yaduhishuriye ko bamaze igihe bakundana ndetse ari ibintu batakunze guhisha nk’uko Miss Vanessa yabigenzaga iyo yageraga mu itangazamakuru.

Ati “Ugiye ku mbuga nkoranyambaga bakoresha ubona ibimenyetso by’uko ari abantu bakundana, bakunze kugaragara babwirana utugambo tw’urukundo, mbega buri wese ubakurikira arabibona ko umubano wabo udasanzwe.”

Ibi uyu yavuze bihura n’ibyo usanga ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, iyo utereyeho akajisho uhita ubyibonera. Yaba Miss Vanessa cyangwa Sebihogo baba babwirana utugambo tw’urukundo umunsi ku wundi.

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021 nibwo kwihangana byanze noneho Sebihogo arerura asangiza abamukurikira amarangamutima ye kuri Miss Vanessa.

Sebihogo yafashe ifoto ari kumwe na Miss Vanessa ayisangiza abamukurikira kuri Instagram ayikurikiza akamenyetso k’umutima ubusanzwe kifashishwa n’abakundana.

Miss Vanessa nawe yahise afata ifoto umukunzi we asangije abamukurikira ayishyira kuri konti ye, ayiherekeresha akamenyetso nawe k’umutima.

Iyi foto kimwe n’andi magambo bakunze kubwirana ku mbuga nkoranyambaga, agaragara nk’ikimenyetso ntakuka cy’urukundo rwabo bananiwe guhisha nyuma y’igihe kinini bagerageza kurugira ibanga.

Miss Vanessa bivugwa ko yatangiye gukundana na Sebihogo nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu wari waranamwambitse impeta.

Miss Vanessa avuga ko yaje gutandukana na Putin Kabalu nyuma yo kugira bimwe batabashije kumvikana, uyu mukobwa abona gufata icyemezo cyo gusubiza uyu munyamafaranga impeta ye.

Sebihogo Collin niwe musore wigaruriye umutima wa Miss Uwase Raïssa Vanessa
Ntibikiri ibihuha cyangwa ngo bicibwe ku ruhande, urukundo rwa Sebihogo Collin na Miss Vanessa rwatangiye kujya ku karubanda
Miss Vanessa yongeye kwisanga mu rukundo nyuma y'igihe atandukanye na Putin Kabalu wari waramwambitse impeta
Bisanzwe bizwi ko Miss Vanessa atajya abasha guhisha amarangamutima ku bijyanye n'urukundo
Sebihogo Collin niwe watangiye kugaragaza amarangamutima ye kuri Miss Vanessa
Miss Vanessa nawe yahise yereka umukunzi we ko amukunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .