00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije ko Kid Gaju afungurwa by’agateganyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Kanama 2021 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagumishijeho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo gufungura Muhinyuza Justin [Kid Gaju] ukurikiranyweho icyaha cyo gushaka gucuruza abantu n’ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu umukobwa witabiriye Miss Rwanda mu 2021 n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, rwemeza ko afungurwa by’agateganyo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo nyuma yo kumva impande zombi zaburanaga ubujurire, rwanzuye ko nta mpamvu zifatika Ubushinjacyaha bwatanze bityo rutegeka ko ibyemezo by’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo bigumishwaho Kid Gaju akarekurwa.

Umucamanza yari yavuze ko nubwo hari impamvu zikomeye zatuma uregwa akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ariko azakurikiranwa ari hanze, ahita ategeka ko agomba gufungurwa.

Imiterere y’ibyaha Kid Gaju akurikiranyweho

Kid Gaju yashinjwe ko acuruza abakobwa, aho aha amafoto umunyamafaranga wo muri Kenya witwa Jeff, ababwira ko azabaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi, uwungutse akazasubira muri Kenya kumushimira.

Umushinjacyaha yavuze ko Kid Gaju areba amafoto y’abakobwa beza kuri Instagram, uwo ashimye akomwoherereza Jeff nawe yashima bagatangira kumureshya, yakwemera akohererezwa itike y’indege n’amafaranga yo kwitegura.

Yavuze kandi ko uyu muhanzi yahabwaga amadorali 300$ kuri buri mukobwa yoherezaga.

Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kid Gaju yemeye ko yakiriye aya mafaranga inshuro zirindwi.

Kid Gaju yaregwaga kuba yarashatse kugurisha umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, byakwanga agashaka kumufata ku ngufu umukobwa akamucika.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kid Gaju yarebye uyu mukobwa kuri Instagram amuhuza na Jeff.

Bamaze kumvikana bemeranyije n’itariki azagendera, Jeff yohereje itike y’indege n’ibihumbi 25 by’amashiringi ya Kenya, akabakaba 219.263 Frw yo kwitegura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa wari umaze gufata aya mafaranga yagishije inama abavandimwe be, bamubuza kujyayo kuko batari bizeye ibyo ahurirayo nabyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kid Gaju wari ubabajwe n’uko uyu mukobwa yishe gahunda, yagiye kumureba i Batsinda aho asanzwe atuye bajyana i Kibagabaga kugira ngo amusobanurire impamvu yatumye yisubiraho.

Iki gihe ngo bagiye kuganirira ku ibaraza ry’icyumba cyo muri iyi Motel, Kid Gaju amubwira ko nubwo yamuhombeje ataviramo aho, amusaba ko baryamana.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mukobwa yahakaniye Kid Gaju, bityo abanza kwifashisha ibiyobyabwenge yari afite amunigira ku gikuta amubwira ko amwica namwima.

Uyu mukobwa ngo yemeye ko baryamana aho kugira ngo amwice, bajya ku gitanda arwana no kumukuramo ipantaro.

Umukobwa ngo yasabye Kid Gaju kubanza kumuzanira icyo kurya, asohotse undi aca mu wundi muryango ariruka.

Kid Gaju yahakanye ibyaha yaregwaga

Imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Kid Gaju, yahakanye ibyaha byose yaregwaga avuga ko atazi ikibyihishe inyuma. Yavuze ko azi Jeff nk’inshuti ye imufasha mu bijyanye na muzika.

Uyu muhanzi yahakanye icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa bamushinjaga, avuga ko yamushakishije kuri Instagram kuko yifuzaga kuzamwifashisha mu mashusho y’indirimbo.

Yemereye Urukiko ko yahuye n’uwo mukobwa ariko ku busabe bwe kuko yamubwiraga ko aho ari hose yahamusanga.

Kid Gaju yemereye Urukiko ko yifashishije imodoka ya mushiki we ajya gufata uyu mukobwa iwabo bajyana aho yakundaga kurebera umupira.

Yahakanye ibyo kuba yarahafashe icyumba, ahamya ko atazi impamvu ‘manager’ waho yaba yarahinduye imvugo akamubeshyera.

Uyu muhanzi yabwiye Urukiko ko yatunguwe n’imyitwarire y’uyu mukobwa ubwo bari bageze aho bagiye gusangirira.

Kid Gaju avuga ko yabuze umukobwa kugeza ubwo atangiye guhamagarwa n’abantu batandukanye kuko ariwe wari ufite telefoni ye.

Uyu muhanzi yavuze ko uyu mukobwa yaje kumwihamagarira amusaba kumuzimiriza telefoni kuko yagiye.

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, Kid Gaju yavuze ko ntabyo yigeze anywa ndetse n’igihe bamufataga ntabyo bamufatanye. Bityo ngo ntiyakurikiranywaho ibyo yanyweye kera akabireka.

Abunganiraga Kid Gaju mu mategeko bavuze ko batabona icyo Ubushinjacyaha bushingiraho bushinja umukiriya wabo gucuruza abantu, mu gihe mu nyandiko mvugo z’umukobwa we yavuze ko nta tike y’indege yakatishirijwe n’uyu muhanzi.

Me Rushikama Niyo Justin yagaragaje ko mu Bushinjacyaha, umukobwa ubwe yivugiye ko atigeze arega Kid Gaju, ko ibyo yari agiyemo byose yari agiye kubikora ku bushake bwe.

Kuba uwo aregwa ariwe wagiye kumushinjura, byatumye uwunganira uyu muhanzi mu mategeko avuga ko umukiriya we nta mpamvu n’imwe ikomeye ihari yagatumye afungwa.

Me Irene Bayisabe nawe wari wunganiye Kid Gaju, yavuze ko kuba uwo umukiliya we aregwa kuba yaracuruje yaratanze ubuhamya mu bushinjacyaha amurenganura, byakabaye impamvu ntasubirwaho yo kumurekura.

Aba bose basabaga Urukiko ko rwakwigana dosiye ubushishozi rukamurekura kuko basanga arengana.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Kid Gaju afungurwa by'agateganyo, icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akagikurikiranwaho ari hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .