Urukiko rwategetse ko Fireman n’umusirikare bareganwa bafungwa by’agateganyo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwategetse ko Fireman n’umusirikare bareganwa, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ngo abaregwa baburane mu mizi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2020 nibwo Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Umuraperi Fireman uregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare tariki 31 Ukuboza 2019, aho yaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje, ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu, bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

Umuhanzi Jay C wari watanze icyangombwa cy’ubutaka bwe kugira ngo mugenzi we akurikiranwe ari hanze ndetse na Bulldogg baririmbanye muri Tuff Gangz bari mu isomwa ry’uru rubanza.

Soma inkuru y’urubanza rwabo

Ubwo Fireman yagezwaga imbere y'urukiko aburana ku byaha birimo gukubita no gukomeretsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza