Urukiko rwatandukanyije Gahongayire n’umugabo we

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bamaze imyaka itatu mu mahari no mu manza, bahawe gatanya isesuye n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017.

Gahongayire uherutse kumurika album yise ‘New Woman’ yari amaze igihe mu nkiko aburana na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana. Aba bombi bifuzaga ko ‘bahabwa gatanya buri wese akiberaho mu buzima bwe’.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwaburanishije uru rubanza rwasomye umwanzuro wemeza ko ‘Gahongayire Aline na Gahima Gabriel batandukana’.
Umwanzuro w’urukiko ugaragaza ko batandukanye bisesuye biciye mu mategeko ndetse ko ntacyo bagomba kugabana kuko nta mwana cyangwa umutungo bari bafite.

Mu gusoma umwanzuro w’iburanisha ry’uru rubanza, umucamanza yavuze ko Gahongayire na Gahima bari bamaze amezi cumi n’abiri batabana nk’umugore n’umugabo bityo ko bagomba guhabwa gatanya buri wese akajya kuba mu buzima bwe.

Inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yavuzwe bwa mbere itangajwe na Gahima Gabriel ubwo yari muri Tanzania muri Mutarama 2015. Icyo gihe umugabo ni we watangaje ko ibyabo byarangiye Gahongayire aryumaho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.

Muri Nzeri 2016 Aline Gahongayire yavugiye kuri Radio Ijwi ry’Amerika ko yananiranywe n’umugabo bafata icyemezo cyo kubaho ukubiri.

Icyo gihe yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye.” Yongeyeho ko agikeneye undi mugabo usibye ko bitihutirwa cyane.

Ati “Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! […] Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."

Gahongayire na Gahima Gabriel barushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013

Gahongayire na Gahima Gabriel barushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013, bakoze ubukwe bw’igitangaza, bemeranya kuzabana iteka ariko birangiye bananiranywe.

Aba bombi bahawe gatanya mu buryo bwemewe n'amategeko
Gahongayire yari aherutse gukomoza ku byerekeye kongera gushaka umugabo avuga ko 'akiri muto kandi yizeye isezerano ry'Imana'

Inzira Gahongayire yanyuzemo akibana na Gahima:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza