00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo ku bukwe bwa Ykee Benda n’umuhanzikazi Lydia Jazmine

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Muri Uganda urujijo rukomeje kuba rwose bitewe n’amafoto abahanzi Ykee Benda na Lydia Jazmine bari gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza nk’abakoze ubukwe.

Mu Cyumweru gishize nibwo iyi nkuru yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko aba bahanzi bashyize hanze amafoto agaragaza Lydia Jazmine yagiye kwerekana iwabo Ykee Benda.

Ni igikorwa cyasamiwe hejuru n’itangazamakuru ryo muri Uganda bamwe bahamya ko aba bahanzi bakoze ubukwe, mu gihe ku rundi ruhande hari abavuga ko ari ugushaka gusasira indirimbo baba bateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Mu gihe bari bakibaza kuri ibi bibazo, aba bahanzi bongeye kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo muri Uganda ubwo basohoraga amafoto y’imihango yo gusaba no gukwa.

Icyakora nubwo hari abahamya ko aba bahanzi baba barakoze ubukwe, ku rundi ruhande hari abahamya ko ari umupango wabo wo gushaka kumenyekanisha indirimbo izasohoka mu minsi iri imbere.

Byinshi mu binyamakuru bihakana amakuru yo gukundana kw’aba bahanzi, bishingira ku kuba atari abantu basanzwe ari inshuti.

Ykee Benda na Lydia Jazmine basanzwe ari abahanzi bakomeye muri Uganda, ariko bose bahurije ku kuba ababyeyi babo bafite inkomoko mu Rwanda, byanatumye ubwo bifotozaga amafoto yo gusaba no gukwa bari bakenyeye Kinyarwanda.

Aya mafoto yakwirakwijwe ubwo havugwaga ko Lydia Jazmine yagiye kwerekana Ykee Benda iwabo
Aya mafoto niyo yabanje kuzamura impaka
Amafoto yo gusaba no gukwa abagaragaza bambaye kinyarwanda
Amafoto yo gusaba no gukwa yazamuye urujijo mu bakurikira umuziki
Lydia Jazmine na Ykee Benda bivugwa ko bashobora kuba bari gusasira ubukwe bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .