Urujijo ku ifoto y’umujyanama wa Safi Madiba ari kumwe na Urban Boyz

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2018 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Ifoto igaragaza Bad Rama usanzwe ari Umujyanama wa Safi Madiba, wagaragaye ateruye impapuro zisa nk’aho yasinye amasezerano n’itsinda rya Urban Boyz yateje urujijo.

Iyi foto Mupende Ramadhan [Bad Rama] yayishyize ku rubuga rwe rwa Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Imugaragaza ari kumwe na Urban Boyz (Nizzo na Humble) bombi bateruye impapuro.

Ikijya hanze benshi batangiye guhwihwisa ko Urban Boyz nayo yaba igiye kwiyongera ku bandi bahanzi basanzwe muri The Mane barimo Marina, Safi Madiba na Queen Cha.

Bad Rama mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko hari byinshi basinye ariko igihe cyo kubivuga kitaragera.

Ati “Amafoto yo ahari turi kumwe, hari n’ibyo twasinye ariko ntabwo ari ibyo kujya muri label. Nta gisubizo na kimwe ndi butange ku by’amasezerano yacu na Urban Boyz.”

“Icyo navuga ni uko nahuye na Urban Boyz tukagira ibyo dusinya. Hari imishinga myinshi twakorana kuko dukora akazi kamwe kajyanye na muzika.”

Humble Jizzo aganira na IGIHE, yagize ati “Njye nta bushobozi mfite bwo kugira icyo mvuga, abantu bategereze ikizava mu itangazo Bad Rama azatanga muri iki Cyumweru tugiye gutangira.”

Abajijwe niba Urban Boyz ishobora kujya muri label Safi Madiba wabiyomoyeho arimo, yavuze ko nabyo byaganirwaho.

Humble Jizzo yavuze azaba ari amakuru ashyushye igihe cyose ibyo baganiriye na Bad Rama bizagira hanze.

Urban Boyz yahozemo Safi Madiba, mu mpera z’umwaka ushize afata umwanzuro wo kuyivamo ajya kuba umuhanzi ku giti cye hashize iminsi ahita yinjira muri The Mane.

Bad Rama yagaragaye ari kumwe n'abasore babiri bagize Urban Boyz biteza urujijo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza