00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe ‘Gakondo Cultural Evening’, inkera yahuriranye n’umunsi wo gukunda Igihugu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021 muri Hotel des Mille Collines hategerejwe igitaramo cy’umuziki gakondo, cyahuriranye n’umunsi mukuru wo gukunda Igihugu.

Iki gitaramo byitezwe ko gitaramamo Itorero Inganzo Ngari ifatanyije na Massamba Intore uba ari kumwe na Jules Sentore.

Ubusanzwe igitaramo cya gakondo gikundwa n’abatari bake, icyakora kugihuza n’umunsi wo gukunda Igihugu byumvikana nk’ibiri bube ari akarusho.

Massamba Intore mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ari umugoroba wo gutaramana n’abakunzi b’umuziki gakondo, gusa bitewe n’uyu munsi udasanzwe ngo ntibari bwiburire zimwe mu ndirimbo nke zifashishwaga ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Ni igitaramo cya gakondo, gusa birumvikana bitewe n’uyu munsi ntabwo turi bubure kuririmbira abantu zimwe mu ndirimbo zijyanye n’uyu munsi, nk’iyitwa ‘Iya mbere Ukwakira’ urumva iyo ntiyaburamo kimwe n’izindi nkeya.”

Iki gitaramo byitezwe ko gitangira saa moya z’umugoroba kikageza saa yine z’ijoro.

Buri wese wifuza kukitabira arasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 20frw arimo ibihumbi 10frw ari bunywere.

Intore Massamba afatanyije na Jules Sentore barataramira abakunzi b'umuziki gakondo
Amakuru menshi kuri iki gitarao kiri bubere muri Hotel des Mille Collines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .