00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwihurije muri ‘Smile Again Foundation’ rwasuye Ikigo ‘AVEH Umurerwa’ kirererwamo abafite ubumuga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwihurije mu Muryango ‘Smile Again Foundation’ rwasuye abana bafite ubumuga butandukanye barerererwa mu Kigo ‘AVEH Umurerwa’ giherereye mu Karere ka Bugesera.

Uru rubyiruko rwasuye iki kigo rwitwaje bimwe mu bikenerwa buri munsi n’abakibarizwamo, byiganjemo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Ubuyobozi bwa ‘Smile Again Foundation’ bwavuze ko bwifuje gusangira n’aba bana mu rwego rwo kubereka ko bari kumwe kandi bafite bakuru babo babakunda.

Monday Godfrey uvugira ‘Smile Again Foundation’ yavuze ko umuryango wabo bawushinze bafite umugambi wo gufasha abatishoboye ariko cyane bakibanda ku bana.

Avuga ko iyi ari nayo mpamvu byaboroheye guhitamo gusura Ikigo cya AVEH Umurerwa kuko gifasha abana bafite ubumuga butandukanye.

Ati “Twahisemo gusura AVEH Umurerwa kuko ari ikigo gifasha abana bafite ubumuga, bihuye nuko natwe umuryango wacu ugamije gufasha abana batishoboye.”

Nyuma yo gushyikirizwa inkunga, Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yashimiye uru rubyiruko arumenyesha ko muri iki kigo imiryango ihora ifunguye ku buryo igihe cyose babishakira basubirayo.

Yababwiye ko inkunga bageneye ikigo ayobora ari iy’agaciro kuko ariyo ishobora gutuma abana barererwamo bakomeza kubaho bya buri munsi.

Ati “Ni iby’agaciro kuba mwadusuye ariko noneho bikaba akarusho ku bw’inkunga muduhaye kuko ariyo ifasha aba bana kubaho.”

Nubwo nta numwe wabashije kuboneka muri iki gikorwa, ubuyobozi bwa Smile Again Foundation bwavuze ko umuryango wabo urimo abakobwa bahataniye amakamba ya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda barimo Miss Musana Teta Hense ubitse ikamba ry’umukobwa wari wakoze umushinga ufite agashya, Kayirebwa Marie Paul wabaye Nyampinga ukunzwe muri Miss Rwanda 2021, Gaju Evelyne wabaye Nyampinga wabanye neza n’abandi muri Miss Rwanda 2021.

Harimo kandi abari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 barimo Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2020, Miss Teta Ndenga Nicole wabaye Miss Heritage 2020, Miss Kirezi Brune, Ishimwe Noriella na Uwamahoro Phoibe bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Urubyiruko rwo muri Smile Again Foundation
Uru rubyiruko rwafatanye ifoto y'urwibutso n'ubuyobozi bw'iki kigo
Mu byo bitwaje harimo ibiribwa
Ibikoresho by'isuku n'ibiribwa ni byo byari byiganje mu byo uru rubyiruko rwajyanye mu Kigo cya AVEH Umurerwa
Babashije gusangira n'aba bana
Abakozi b'iki kigo bashimiwe uburyo badahwema kwita kuri aba bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .