00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurimo abitabiriye Miss Rwanda bafunguye umuryango ufasha abatishoboye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kamena 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwiganjemo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rwafunguye umuryango ufasha abatishoboye bise ‘Smile Again Foundation’. Batangiye gukusanya inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cya ‘High Hopes’.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Elvira Dusingizimana yavuze ko batekereje kuwushinga mu 2020, COVID-19 ariko ntibabasha gushyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje.

Ati “Ni igitekerezo twagize umwaka ushize, ariko murabizi hahise haza ibibazo bya COVID-19 ntabwo byakunze ko tubikora, gusa dukomeje umushinga.”

Yavuze ko bihurije hamwe nk’urubyiruko kugira ngo bagire umusanzu batanga ku iterambere ry’Abanyarwanda. Ni muri urwo rwego bateguye igikorwa cyo gufasha abana bafite ubumuga barererwa mu muryango wa ‘High Hopes’ ukorera i Kanombe.

‘High Hopes’ ni ikigo gifasha abana bafite ubumuga bari hagati y’imyaka itanu na 15, kugeza ubu kirererwamo abana 25 bafite ubumuga butandukanye. Iki kigo cyashinzwe n’umuntu ku giti cye.

Dusingizimana yavuze ko bihurije hamwe nk’inshuti, bakongeramo na bagenzi babo bitabiriye Miss Rwanda barimo n’abegukanye amakamba atandukanye.

Kuri ubu aba bakobwa batangiye gukusanya ubushobozi bwazabafasha gufasha abana barererwa mu kigo ‘High Hopes’.

Muri 15 bagize iri tsinda higanjemo amazina y’abakobwa bamenyekaniye mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Kwihuza kwabo ngo ni igitekerezo cyaturutse kuri bamwe mu bayobozi b’uyu muryango batangiye kwegera buri umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda nk’abafite ijwi rigera kure, nabo babemerera batabagoye.

Dusingizimana yagize ati “Nyuma yo kugira igitekerezo, twegereye abakobwa batandukanye b’inshuti zacu bagiye bitabira Miss Rwanda, aba nabo bumvise icyifuzo cyacu bitagoranye ubu ni bamwe muri twe.”

Mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda bari muri uyu mushinga harimo Miss Musana Teta Hense ubitse ikamba ry’umukobwa wari wakoze umushinga ufite agashya, Kayirebwa Marie Paul wabaye Nyampinga ukunzwe muri Miss Rwanda 2021, Gaju Evelyne wabaye Nyampinga wabanye neza n’abandi muri Miss Rwanda 2021.

Harimo kandi abari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 barimo Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2020, Miss Teta Ndenga Nicole wabaye Miss Heritage 2020, Miss Kirezi Brune,Ishimwe Noriella na Uwamahoro Phoibe bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Bari gukusanya inkunga yo gufasha ikigo kirererwamo abana bafite ubumuga

Bamwe mu bakobwa bafite amazina bari muri uyu muryango

Miss Gaju Evelyne yabaye Nyampinga wabanye neza n'abandi muri Miss Rwanda 2021
Musana Teta Hense niwe wegukanye ikamba ry'umukobwa wari ufite umushinga mwiza muri Miss Rwanda 2021
Kayirebwa Marie Paul wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda 2021
Teta Ndenga Nicole yabaye Nyampinga w'Umuco muri Miss Rwanda 2021
Umwiza Phionah wabaye Igisona cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .