00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Fireman rwasubitswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasubitse iburanisha mu rubanza ruregwamo umuhanzi Fireman ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

Rwagombaga gusubukurwa ku wa 16 Nyakanga 2021, gusa mu ibaruwa Urukiko rwandikiye ababuranyi rwabamenyesheje isubikwa ry’uru rubanza ku mpamvu zatewe n’ubwiyongere bwa Covid-19 mu gihugu.

Fireman yaherukaga kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki 7 Kamena 2021, areganwa n’itsinda ry’abantu 11.

Mu mpera z’umwaka ushize Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (500 000 Frw).

Muri 11 bakurikiranywe n’Urukiko rwa Gisirikare, batatu ni bo bagizwe abere hanyuma umunani barimo na Fireman bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Bitewe n’uko ibihano bahawe kimwe n’abagizwe abere bitanyuze Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwahise bujurira Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa Gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.

Ubu bujurire bw’Ubushinjacyaha bwahuriranye n’ubw’abaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko bahanwe kandi ku bwabo bumva ari abere.

Fireman ari kuregwa muri dosiye imwe n’abayobozi batatu bahoze bayobora Ikigo ngororamuco cya Iwawa, abasirikare batanu n’abandi bahoze ari abayobozi b’abanyeshuri babiri.

Fireman n'umwunganizi we mu mategeko Me Bayisabe Irénée umaze kwandika izina mu kuburanira ibyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .