Urban Boyz yatangiye kuzamura impano z’abahanzi bashya mu muziki

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Itsinda Urban Boyz riherutse gufungura inzu itunganya umuziki yatangiye gushakisha abanyempano bazatorwamo batatu bagahabwa amahirwe yo kwigaragaza binyuze mu gukorerwa ibihangano no kubimenyekanisha.

Urban Boyz igizwe na Humble Jizzo na Nizzo yatashye inzu nshya yabo ya muzika mu byumweru bibiri bishize itangira gukorera i Nyamirambo ahegeranye n’ishuri rya Kivugiza.

Humble Jizzo yabwiye IGIHE ko batangije uburyo bushya bwo kuzamura abiyumvamo impano yo kuririmba binyuze muri Urban Records ndetse mu bazafashwa hakazavamo umwe ubona amahirwe yo gukorana na yo mu gihe kingana n’umwaka wose.

Yagize ati “Ni irushanwa rya Urban Records. Twaritangije mu rwego rwo gufasha no kumenyekanisha impano. Mu baziyandikisha tuzatoramo abantu batatu n’abaririmba nk’itsinda bemerewe kwiyandikisha. Abazatsinda ni batatu, ni bo tuzahemba.”

Yavuze ko mu banyempano batatu bazatoranywa nk’abatsinze, uwa mbere azabona amahirwe yo gukorana na Urban Records mu gihe kingana n’umwaka agakorerwa nk’undi muhanzi label yakorana na we bivuze ko ashobora gukorerwa album yuzuye ndetse akamenyekanishirizwa ibihangano mu buryo bwagutse.

Umuhanzi uzaba uwa kabiri muri iryo rushanwa we azakorerwa indirimbo ebyiri ndetse afashwe mu kuzimenyekanisha mu bitangazamakuru binyuranye. Uwa gatatu azakorerwa indirimbo imwe muri Urban Records.

Humble Jizzo yavuze ko kwiyandikisha ku munyempano ushaka kwinjira muri iryo rushanwa bisaba kuba afite impano yo kuririmba, afite ibimuranga, azi kwandika no gusoma ndetse ari Umunyarwanda.

Yongeyeho ko bashyizeho uwiyandikisha yitwaza 20,000 Frw bakaba barashyizeho ubwo buryo kuko bifuza abanyempano ariko kandi bafite gahunda ihamye “kugira uwiyandikishije abe azi ko hari intambwe yateye kugira ngo ibyo akora abihe agaciro” cyane ko uwinjiye muri iryo higanwa ahita aninjira muri studio agafatwa amajwi.

Abarushanwa bazajya biyandikisha hanyuma bafate amajwi y’igitero n’inyirikizo mu njyana zateguwe haba Hip Hop, R&B na Afrobeat. Yavuze ko mu gutoranya uwatsinze bazashyiraho itsinda ry’abatanga amanota mu nararibonye mu muziki n’itangazamakuru.

Kwiyandikisha no kurushanwa byatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 bizarangira ku ya 27 Gicurasi 2018 hanyuma ku ya 30 hatangazwe abatsinze ariko kuri uwo munsi wa nyuma abanyuze mu irushanwa bose bazaba bahari.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza