Nk’uko byatangajwe na HiPipo Limited ari nayo itegura itangwa ry’ibi bihembo , mu byiciro 34 bihatanirwa hagaragaramo abahanzi bo mu Rwanda na bwo bakaba bari mu cyiciro kimwe cya East Africa Super Hit.

Indirimbo z’Abanyarwanda zihatanye mu cyiciro z’icy’izakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba ni ‘Nka Paradizo’ ya Princess Priscillah afatanyije na Meddy ndetse na Till I Die ya Urban Boyz bafatanyije na Riderman.

Izi ndirimbo zihanganye n’izindi zakunzwe mu buryo bukomeye nka Nana ya Diamond, Sura Yako ya Sauti Sol, Mwana ya Ali Kiba, Woman ya Juliana n’izindi.

Ni ku nshuro ya kabiri Urban Boyz igiye guhatanira ibi bihembo kuko n'ibiheruka gutangwa yari muri iki cyiciro gusa ntiyagize amahirwe yo gutahana igihembo.

Indirimbo zihatanye mu cyiciro cya East Africa Super Hit:

1. Weka Weka ya P-UNIT (KENYA)
2. Sura Yako ya Sautisol (Kenya)
3. Nana ya Diamond Platnumz (Tanzania)
4. Nobody But Me ya Vanessa Mdee Ft. K.O (Tanzania)
5. Mwana ya Alikiba (Tanzania)
6. Nka Paradizo ya Priscillah Ft Meddy (Rwanda)
7. Till I Die ya Urban Boyz Ft Riderman (Rwanda)
8. Woman ya Juliana Kanyomozi (Uganda)

Ni ku nshuro ya kabiri Urban Boyz yitabiriye ibi bihembo
Ni ku nshuro ya kabiri Urban Boyz yitabiriye ibi bihembo
Ni ubwa mbere Princess Priscillah agiye guhatanira ibi bihembo
Ni ubwa mbere Princess Priscillah agiye guhatanira ibi bihembo

Till I Die ya Urban Boyz ft Riderman

Nka Paradizo ya Priscillah ft Meddy