00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boys mu marembera? Nizzo yisunze Social Mula na Peace Jolis mu ndirimbo nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Kamena 2021 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nshimiyimana Muhamed [Nizzo Kaboss] yashyize hanze indirimbo yahurijemo Social Mula na Peace Jolis avuga ko kuba itagaragaramo mugenzi we baririmbana mu itsinda rya Urban Boyz atari uko batandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Kamena 2021, nibwo Nizzo yashyize hanze iyi ndirimbo yise ‘Fine’ ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho byose byatunganyirijwe muri Urban Records.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nizzo yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu gukomeza gushimisha abakunzi ba Urban Boys ariko kuba ayikoze wenyine atari kumwe na Humble Jizzo bitavuze ko batandukanye cyangwa hari ikindi kibazo gihari.

Ati “Indirimbo ni iya Nizzo wenyine, ntabwo ari iya Urban Boys, ariko ni umurongo umwe ndetse nta n’ubwo bivuze ko dutandukanye kuko n’aho bayirebera ni kuri YouTube yacu nka Urban Boys.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu bisanzwe nk’uko nawe [Humble Jizzo] yakora ikindi kintu cyangwa agakora indirimbo, ni ibintu bisanzwe ariko ntabwo bikuraho ko Urban Boys nayo dukomeje gukorana nk’uko bisanzwe.”

Nizzo yavuze ko uretse iyi ndirimbo yashyize hanze hari n’indi mishinga bafite nka Urban Boys aho bateganya kurangiza album bamaze igihe bakoraho kugira ngo bayihe abafana n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange.

Urban Boys ibarizwamo Humble Jizzo na Nizzo, ntibaheruka gushyira hanze indirimbo dore ko iheruka bise ‘Go Low’ bakoranye na Gihozo Pacifique ndetse na Herbert skillz, yagiye hanze mu Ukwakira 2019.

Kuva Safi Madiba yava muri iri tsinda mu 2017, ntabwo rigifite amashagaga nk’uko byari bimeze mbere.

Reba hano indirimbo nshya ya Nizzo, Socila Mula na Peace Jolis

Nizzo yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na Social Mula na Peace Jolis
Nizzo yavuze ko Urban Boys iri gukora kuri album nshya iteganya guha abakunzi n'abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .