Unlimited Records yongeye kubyutsa umutwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Studio ya Unlimited Records yamamaye mu Rwanda ndetse ikanyuramo abatunganya indirimbo batandukanye bakomeye barimo Lick Lick, nyuma y’igihe itavugwa yongeye kugaruka izanye n’inzu ifasha abahanzi.

Iyi studio yatangiye gukora ibikorwa bitandukanye ku ikubitiro yazanye umuhanzi mushya witwa Chrispa. Ndetse irimo n’undi musore witwa Odilo Murindahabi ukoresha izina rya Odilo Pro mu gutunganya indirimbo.

Murenzi Chris, ushinzwe ibikorwa bya Unlimited Records & Label, yabwiye IGIHE ko ubu Unlimited igiye kugarukana imbaraga, aho izaba igizwe n’inzu itunganya umuziki ndetse n’ifasha abahanzi.

Yavuze ko umusaruro biteze ku bahanzi batandukanye bagiye gusinyisha ndetse bagakorana nabo ari uko abantu bazabona ko bashoboye, kandi ari abahanga.

Ati “Umusaruro twiteze wa mbere ni uko tuzagaragaza abahanzi bacu abantu bakamenya ko ari abahanzi baje bashoboye ,ikindi ni ukwereka Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki mwiza ko isoko y’umuziki mwiza ihari ariyo Unlimited records Rwanda, ko turigukora ,turi kuzamura impano dufite inzu itunganya umuziki ikanawukuza.”

Yavuze ko ubu batangije ku mugaragaro inzu ifasha abahanzi ya Unlimited.

Yakomeje yemeza ko abakunzi b’umuziki bagiye kubona umuziki mwiza ugezweho kandi uzabanyura.

Ati “Abakunzi ba muzika turabateganyiriza indirimbo nziza zigezweho kandi zibafasha kunyurwa no gususurukirwa n’ibyiza byinshi. Twiteguye ijana ku rindi mu gufasha abana bafite impano bitari bya bindi byo kuvugira imbere y’indangururamajwi na za camera.”

“Iyi nzu izafasha abana babikwiriye bitari ibyo gushyira amafaranga imbere ,twe turagira tuti niba wumva hari byinshi ukeneye kumenya ku muziki , wumva waririmba ngwino dufite itsinda ribishinzwe, tuzagufasha nawe ubigereho uririmbe koko, abanyarwanda bahumure twaje kandi tuzabakorera umuziki w’uburyo bwose.”

Umuhanzi witwa Chrispa ufashwa na Unlimited yashyize hanze indirimbo imwe amaze gukorerwa na Unlimited Records gusa ari mu myiteguro yo kumurika umuzingo (EP) kuko yemeza ko afite indirimbo nyinshi zigomba kujya hanze.

Izina rya Unlimited Records ryamamaye kuva ku mwaduko w’abahanzi bayobowe na The Ben na Meddy n’igihe injyana ya Hip hop yari itangiye gushinga ibirindiro mu Rwanda ahagana mu 2009.

Iyi studio yamenyekanye cyane ubwo yakorerwagamo na Lick Lick nyuma waje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaza kugenda icika intege.

Nyuma yo kugenda kwa Lick Lick, Unlimited Records yagiye mu maboko y’uwitwa Munyaneza Janvier wanatangazaga ko nyuma y’uko bimutwaye akayabo ka miliyoni 2 Frw azanye ivugurura rikomeye mu mikorere.

Munyaneza ubusanzwe na we yari umuhanzi utaramenyekana cyane, ariko yari anasanzwe atunze indi nzu itunganya muzika izwi nka Black Gang Studio.

Yazanye imishinga myiza myinshi irimo gutangiza inzu ya Unlimited ikora amashusho gutangiza ishami rya Unlimited mu Mujyi wa Gisenyi no gukomeza gushimangira imikorere myiza.

Yahise asinyana amasezerano y’umwaka na Producer Fayzo uzwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo, akaba ariwe wagombaga kujya muri Unlimited Video. Gusa ibi byose ntibyakozwe.

Unlimited yakorewemo indirimbo zitandukanye zamenyekanye nka ‘Zubeda’ ya Kamichi na The Ben, ‘Umunsi ucyeye’ na ‘Umucakara w’ibihe’ za Diplomat, iza Kamichi zirimo nk’iyo yise ‘Aho Ruzingiye’, ‘Gangster Love’ ya Oda Paccy, n’izindi nyinshi.

Unlimited Records yongeye kugaruka izana inzu ifasha abahanzi, ku ikubitiro itangirana n'uyu witwa Chrispa
Unlimited Records iri muri studio zanditse izina, iherereye mu Biryogo i Nyamirambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .