00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Undi mugabo yashinje R. Kelly kumufata ku ngufu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Ukwezi kugiye kwirenga umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly ari kuburana ndetse abagore n’abakobwa ntibasiba mu rukiko buri wese agaragaza uko yahohotewe.

Mu rubanza ruheruka, uyu muhanzi yashinjwe n’umwe mu basore bavuga yafashe ku ngufu wiswe ‘Alex’ mu rukiko.

Uyu musore uretse guhohoterwa na R. Kelly, yamushinje kuba yaratumye asambana n’abakobwa batagira umubare ndetse uyu muririmbyi akaba yarafataga amashusho y’ibyo bikorwa.

Alex yavuze ko atari yemerewe kuvugana n’abo bagore ndetse atari yemerewe kumenya amazina yabo. Yavuze ko R. Kelly yamuhinduye imyumvire ku buryo ibyo yakoraga yabaga ameze nk’utazi ibyo arimo.

Yavuze ko yahuye na R.Kelly afite imyaka 16 ariko bagatangira gukorana ibikorwa by’ubusambanyi ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko. Ngo yabikoze kubera igitutu cy’uyu muhanzi.

Ati “Nongeye kuvugana na we ampatiriza kumusoma ndetse akajya andigata mu isura.”

Yavuze ko uyu muhanzi ibi byose yabimukoreye akanamubwira agomba kuba umuntu ufungutse mu mutwe.

Abarenga 10 bamaze kugaragara mu rukiko batanga ubuhamya kuri R.Kelly uwitwa Angela wahoze ari umubyinnyi w’uyu muhanzi yabwiye urukiko ko yamwiboneye n’amaso ye akoresha ibikorwa by’ubusambanyi umuhanzikazi Aaliyah barushinze atarageza imyaka y’ubukure ndetse bagatanga ruswa ngo abone ibyangombwa abigaragaza ko akuze.

R. Kelly aracyafite ibindi birego muri Illinois na Minnesota, ariko hose yavuze ko bamubeshyera nta cyaha yakoze. Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri muri gereza. Narangiza kuburana i Brooklyn azajya i Chicago. Biteganyijwe ko agomba kumara ukwezi cyangwa kukarenga aburanira muri

Uyu muhanzi arashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore barimo batarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Ashinjwa ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya. Yafunzwe mu mpeshyi ya 2019.

R. Kelly amaze iminsi aburana, ariko ntabwo yemera ibyaha byose aregwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .