00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yikomye bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kanama 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin yababajwe bikomeye n’abanyamakuru avuga ko bahinduye inkuru yavugiye kuri radiyo ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2021 bikayandika uko atayivuze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Uncle Austin yavuze ko arambiwe abamwandikaho inkuru zitari zo bashaka gucuruza.

Ati “Ikintu namaze kwemera ni uko ndi icyo abantu bakunda kwita umu star ku buryo abandika bandika ibyo bashaka byose kugira ngo bagurishe cyangwa inkuru zabo zisomwe n’ibindi [...] igihe kibaye kirekire mbihorera.”

Ikindi Uncle Austin avuga ko cyamubabaje, ni ibinyamakuru byifashishije ifoto y’umwana we mu nkuru banagoretse.

Mu kubara inkuru y’uko byamugendekeye, uyu muhanzi yagize ati “Ndi ku Isango star natanze urugero rw’abantu bifuriza abandi ibibi, ku buryo bashobora no gutangira igihuha gishinja umuntu kuba yaranduye SIDA kandi bihabanye n’ukuri.”

Uncle Austin avuga ko yitanzeho urugero, avuga inkuru y’umukobwa bakundanye bikamubaho, ariko ntatangaze uwo ari we.

Ati “Inshuti ze zajyaga zimubwira ko yandeka ngo ntazamwanduza kandi usibye kuba bitari byo, twaripimishije na we akaba yari abizi ko turi bazima ariko kubera ibigambo by’abantu byatumaga yiheba anashidikanya k’ukuri na we yari azi.”

Uyu muhanzi avuga ko yababajwe ndetse yatunguwe bikomeye no kuba uru rugero hari ibinyamakuru byarwifashishije bivuga ko uyu mukobwa yavugaga ari uwo babyaranye banigeze kubana bakaza gutandukana.

Yasabye abanyamakuru kujya birinda guhindura inkuru y’ibyavuzwe ku nyungu zabo bwite.

Uyu muhanzi yasabye ibinyamakuru byagoretse inkuru yavuze gukuraho izo banditse bitabaye ngombwa ko yiyambaza inkiko.

Uncle Austin yatuye indirimbo ye nshya ’Dupfa iki’ abamwifuriza ibibi

Uncle Austin yijunditse abanyamakuru bagoretse ibyo yavugiye kuri radiyo bakabivuga uko bishakiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .