00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yasohoye indirimbo agaragaramo yambaye ‘Perruque’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Kamena 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Mu ndirimbo ye nshya ‘Slow’, Uncle Austin yagaragaye yambaye ‘Perruque’. imisatsi y’imikorano ubusanzwe imenyerewe ku bagore baba bifuza kugaragara nk’abafite umusatsi mwinshi cyangwa uteye uko babishaka.

Ibi Uncle Austin avuga ko yabihisemo mu gukora akantu gashya mu ndirimbo ye.

Ati “Nk’umuhanzi mpora ntekereza akantu gashya nakora kagasigara mu mitwe y’abakunzi banjye, kuri iyi nshuro mu ndirimbo yanjye nshya nashatse kugaragara kuriya kuko nari nzi ko bitamenyerewe!”

Yavuze ko ari umwihariko yashatse kuzana mu muziki we, ati “Uramutse wumvise injyana n’ijwi uhita umenya nyirayo, urebye nta gishya kiba kirimo, ariko kariya gatuma umuntu ayireba akabonamo akantu gashya.”

Uyu muhanzi ariko kandi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari iy’urukundo buri wese ufite uwo bakundana yakabaye yumva mu gihe bari kumwe.

Ati “Navuga ko ari indirimbo y’abantu bakundana by’imbere cyane, buri wese uri kumwe n’umukunzi we akwiye kuyimucurangira mu gihe bari kumwe.”

Indirimbo ‘Slow’ igiye hanze ikurikira ‘So Fresh’ uyu mugabo yari amaze amezi atandatu asohoye.

‘Slow’ ni indirimbo yakozwe na Knoxbeat umwe mu ba producer bagezweho muri iyi minsi akaba asanzwe ukorera muri Monster Record. Amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Mici.

Uncle Austin yasohoye indirimbo yambaye 'Perruque' mu rwego rwo guhanga agashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .