Uncle Austin yafashije Milly wize ku Nyundo mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2019 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Uncle Austin umenyerewe mu itangazamakuru akaba n’umwe mu bahanzi mu njyana ya Afrobeat yafashije umukobwa witwa Milly mu ndirimbo ye nshya yise ‘Only You’.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho yakozwe na Bob Pro, naho amashusho yayo atunganywa na Ibalab.

Uncle Austin yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane impano y’uyu mukobwa asaba abanyarwanda kumutega amatwi kuko afite impano ihambaye.

Ati “Milly ni umukobwa uzi kuririmba nari nsanzwe nzi, kuko tutari tuziranye Bob Pro yambwiye ko afite indirimbo yifuza ko twakorana ndayumva numva ni nziza dukorana gutyo. Ni umukobwa uzi kuririmba.”

Yavuze ko nyuma yo gukorana iyi ndirimbo bashobora kuzakomeza gukorana bitewe n’uko akora umuziki iyo yumvise ko umuntu azi kuririmba akamufasha uko ashoboye.

Milly we yavuze ko yishimiye uburyo yakoranyemo na Uncle Austin cyane ko ari umuntu wicisha bugufi ugereranyije n’urwego ariho mu ruganda rwa muzika.

Ati “Ntabwo yangoye n’ubwo atari njye wamuhamagaye, nabibwiye Bob Pro abimubwiye ahita abyemera ko dukorana. Ikintu namwigiyeho ni uko aca bugufi, kuko ntabwo bikunze kubaho ko wavugana n’umuntu umubwira ngo ngwino uririmbe hano agahita abyemera atanyuze hirya no hino.”

Milly afite gahunda yo gukora cyane indirimbo zitandukanye ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae. Avuga ko yahisemo iyi njyana kuko ayikunda.

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse by’umwihariko akaba umwe mu banyamakuru bafite izina ryubashywe. Uyu mugabo amaze gukora akazi gakomeye mu ruganda rwa muzika mu Rwanda ndetse amaze kuzamura benshi mu bahanzi bamaze kwamamara.

Yafashije abarimo Bruce Melodie, Yvan Buravan, Teta Diana, Queen Cha, Charly na Nina [Rulinda Charlotte na Muhoza Fatuma Nina], Marina, Princess Priscillah, Victor Rukotana n’abandi.

Uretse kuba umuhanzi, afite inzu ifasha abahanzi yise ‘The Management’.

Mireille Umutoni [Milly] bakoranye indirimbo we ni umwe mu bahanzikazi bari kwigaragaza neza mu muziki muri iki gihe, uyu mukobwa yasoje amasomo ajyanye na muzika mu ishuri ryo ku Nyundo.

Milly yavukiye muri Tanzania ku wa 30 Mata 1994, ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batandatu.

Kimwe n’abandi bahanzi benshi yatangiye ari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana muri korali, nyuma aza guca undi muvuno atangira gukora n’izisanzwe ziri mu njyana ya Reggae, Contemporary na Soul. Yabanje gufashwa na Kiwundo nyuma aza kuyivamo.

‘Only You’ ni indirimbo ya kabiri y’uyu muhanzikazi.

Milly ni umwe mu bahanzikazi bafite impano yihariye
Uncle Austin yagiye afasha abahanzi benshi bamaze kubaka izina mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza