Umwirabura wa mbere yatorewe guhagararira Grande-Bretagne muri Miss Universe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 06:50
Yasuwe :
1 0

Umukobwa witwa Dee-Ann Kentish-Rogers yatorewe kuba Miss Universe Great Britain[Grande-Bretagne], aba umwirabura wa mbere ugeze kuri iyo ntera muri iryo rushanwa ry’ubwiza rifatwa nka rimwe mu yo mu Bwongereza akomeye.

Yambitswe iryo kamba mu birori byabereye ahitwa Newport, ahize abandi bakobwa 40 bakomoka mu bihugu byose bigize Ubwami bw’u Bwongereza birimo England, Ireland ya Ruguru, Scotland, Wales n’ibindi birwa bitandukanye bigiye bitatanye ku migabane itandukanye.

Mail Online yatangaje ko kwegukana uyu mwanya byatumye Dee-Ann ukomoka mu gihugu cya Anguila yandika amateka kuko ari ku nshuro ya mbere umukobwa w’umwirabura abasha guhiga abandi muri iryo rushanwa ry’ubwiza.

Ibi byamugize umwe mu bazerekeza muri Philippines mu Ukuboza uyu mwaka guhatanira ikamba rya Miss Universe rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “Ni iby’igiciro cyinshi kandi ndatekereza ko ari umurage mwiza kuri njye kuba mbaye umukobwa wa mbere w’umwirabura wambaye iri kamba rya Miss Universe Great Britain.”

Yakomeje agira ati “U Bwongereza ni igihugu kigizwe n’ibice bitandukanye, duturuka muri sosiyete z’imico inyuranye kandi nicyo gihe ko uko urwo rusobe rugaragazwa aho abakobwa bose birabura n’abava ahantu hatandukanye bashobora kubona ko ibi bintu ari ibya bose atari ibya bamwe muri twe gusa.”

Yavuze ko atewe ishema no kuzaserukira Ubwami bw'u Bwongereza

Dee-Ann wegukanye ikamba rya Miss Universe uzaserukira u Bwongereza asanzwe ari n’umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wo gutera amacumu kure. Yari azwi cyane mu bihugu bya Caraïbes kuko yagiye yegukana imidali irimo iya Silver na Bronze mu marushanwa atandukanye.

Yanavuze ko mu bwana bwe yakuranye ubushake bwo gukina imikino itandukanye ndetse akabyitwaramo neza mu mupira w’amaguru, iw’intoki wa Volley Ball, gusimbuka n’indi mikino itandukanye isaba gukomera n’ingufu.

Dee-Ann asanzwe akina umukino wo gutera icumu
Yabaye umukobwa wa mbere wambitswe ikamba rya Miss Universe Great Britain
Miss Dee-Ann n'ibisonga bye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza