00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwenda udoze mu masaro! Umuderi utamenyerewe B Threy yaserukanye mu ndirimbo ye nshya ‘Inzira’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mata 2021 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

B Threy, umwe mu baraperi bagezweho muri iyi minsi, yasohoye indirimbo ye nshya ‘Inzira’ agaragaramo hamwe n’umukobwa yifashishije bambaye umwambaro ukoze mu masaro.

Aline Amike usanzwe ari umuhanzikazi w’imideli ukomeye mu Rwanda, niwe wagize igitekerezo cyo gukoresha uyu mudeli w’amasaro nyuma yo kumvikana ko azagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Bihuriranye n’uko uyu muraperi B Threy asanzwe akunze kugaragara yambaye amasaro, ntabwo yigeze azuyaza kwemerera uyu mukobwa.

B Threy yagize ati “Ubusanzwe amasaro ni umudeli w’iwacu, abantu barabizi ko kenshi nkunda kwambara amasaro mu ijosi. Kumbwira ko yifuza ko tuyambara nk’umwenda mu ndirimbo, ntabwo ari ibintu byangoye kubyumva.”

Iyi ndirimbo nshya ya B Threy ikubiyemo ubutumwa bukunze kwibasira abahanzi ko bafite imyitwarire mibi bityo bikaba byabateranya n’abakunzi babo.

Ati “Urabizi ko inshuro nyinshi abahanzi muri iyi njyana yacu ya Hip Hop usanga bakunze kudushinja imyitwarire mibi, ibintu bishobora no gutuma umukobwa mukundana atangira kugutekereza nabi. Abantu bakwiye kumva ko umuraperi ari kimwe n’abandi bantu ntabonwe mu isura y’uwananiranye.”

Nta muhanzi uwo ari we wese B Threy yavuze muri iyi ndirimbo, ahubwo avuga ko ari inganzo yakomoye kubyo abona umunsi ku wundi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Iyi ndirimbo nshya ya B Threy igiye hanze ikurikira ‘Bibi’ ndetse na ‘Oya’ yaherukaga gusohora. Izi nazo zasohotse zikurikira EP y’indirimbo eshanu yasohoye mu mezi make atambutse.

Umukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Inzira' mu mwambaro w'amasaro
B Threy akunze kugaragara yambaye amasaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .