00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bakobwa bahohotewe na R.Kelly yahishuye ubuzima bushaririye yabayemo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Azriel Clary uri mu bakobwa bashinje umuririmbyi Robert Sylvester Kelly [R Kelly], yavuze ko we na bagenzi be babana n’uyu muhanzi bari barashyiriweho amategeko batagomba kurengaho na gato.

Mu kiganiro yahaye CBS Mornings, yavuze ko yigengaga ariko bamara guhura ibintu bigahinduka ku buryo yamutegekaga ibyo yambara, uko yitwara n’ibindi byinshi.

Ati “Ubwo twahuraga, nambaraga icyo nshaka. Nyuma yatangiye kuntegeka ibyo kwambara. Ambwira ko ngomba kujya nkomanga kugira ngo mve mu cyumba yari yaranshizemo. Yambwiye gusiba nimero za telefoni z’umuntu uwo ariwe wese uretse ize enye nari mfite.”

Clary ubwo yatangaga ubuhamya mu rubanza rwa R. Kelly yavuze ko uyu muhanzi yigeze kumukubita amuziza ko yandikiye inshuti ye ubutumwa avuga ku mubano we n’uyu muhanzi.

Yanavuze ko atari we gusa abandi bakobwa babana nabo bakubitwaga ndetse bagakururwa imisatsi n’uyu muhanzi ubwo babaga barenze ku mategeko ye.

Mu kiganiro yatanze mu 2019, uyu mukobwa yavuze ko yavuganiye R.Kelly ariko mu rukiko yagaragaje ko ibyo yavuze byose byari ibinyoma, ahubwo avuga ko yahohotewe n’uyu muhanzi.
Ati “Ntabwo nigeze mbaho mu buzima bwo guhohoterwa nk’uko byari bimeze mu rugo rwa R.Kelly. Ndetse, uyu munsi biracyankomeretsa iyo ntekeje ko nemereye umugabo kunshyiraho ibiganza kubera ko atari ikintu nakuze mpura nacyo.”

Yanavuze ko R.Kelly atamwemereraga ko ajya ku mbuga nkoranyambaga ndetse mu myaka itanu babanye akaba atararebye cyangwa ngo avugane n’umugabo utari uyu muhanzi.

Ati “Abagabo babwirwaga kureba ku ruhande mu gihe turi kugenda, ntabwo nari kureba mu maso ya papa wanjye, ntabwo narebaga musaza wanjye mu maso. Naterwaga ubwoba no kubahobera. Naterwaga ubwoba no kubakoraho.”

Muri mpera za Nzeri, R. Kelly wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore barimo abatarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Uyu muhanzi yashinjwaga ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Aba bantu banyuze imbere y’abacamanza bamushinja. Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n’abasore babiri.

Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko ku wa Gicurasi 2022 ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu. N’ubwo R.Kelly yari afite abamushinjura bigaragara ko ntacyo byatanze.

Azriel Clary uri mu bakobwa bahohotewe na R.Kelly yahishuye ubuzima bushaririye yabayemo
R.Kelly yahamijwe ibyaha birimo ibyo gufata ku ngufu abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .