Umwe mu babyinnye mu ndirimbo ya Allioni yishwe n’impanuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2018 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umubyinnyi wari mu bakomeye bagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya Allioni aheruka gushyira hanze, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Uyu musore wari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018. Ni umwe mu babyinnye mu mashusho y’indirimbo ‘Hahandi’ Allioni yafatiye muri Uganda.

Allioni yabwiye IGIHE ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mubyinnyi. Yavuze ko Producer Sasha Vybz ari we wamumenyeshejwe inkuru y’urupfu rw’uyu mubyinnyi nyuma y’umunsi umwe apfuye.

Yagize ati “Yapfuye ku wa Gatandatu, Producer Sasha Vybz[wakoze iyi ndirimbo] yambwiye ko yazize impanuka. Narababaye cyane, kuko yari umwana muto. Mu itsinda ryambyiniye ni we wari muto, wabonaga yishimiye akazi yakoraga, yagiye akiri muto cyane.”

Allioni yavuze ko yababajwe cyane n'urupfu rw'uyu mubyinnyi. Ni nyuma y'amezi abiri nabwo apfushije umwe mu bakecuru yafashije

Uyu muhanzi kandi yari amaze amezi abiri apfushije umwe mu bakecuru yafashaga witwa Mukansanga Bonifilida wo mu Murenge wa Kimironko, uyu yitabye Imana mu ntangiriro za Kamena 2018.

Uyu mubyinnyi yazize impanuka yabereye i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza