Umwana wa Katauti yanditse ibaruwa yuzuyemo urukumbuzi amufitiye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Ndikumana Krish, umuhungu wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, yanditse ibaruwa ku munsi Se yavutseho, amwifuriza isabukuru y’amavuko agaragaza n’urukumbuzi amufitiye.

Katauti yavutse kuwa 5 Ukwakira 1978, yitaba Imana kuwa 14 Ugushyingo 2017. Ku munsi w’isabukuru y’imyaka 40 ishize avutse, imfura ye na Irene Uwoya uzwi nka Oprah, yanditse amagambo y’urukumbuzi amufitiye.

Ibaruwa ya Krish w’imyaka irindwi iri kuri Instagram ya nyina Uwoya igira iti “Papa, ndagumbuye cyane, ntabwo nigeze nifuza ko upfa, papa ndagukumbuye cyaneeeeee, uzahora uri uw’igikundiro iteka kuri njye. Ndagukumbuye cyane rukundo rwa Krish’’.

Ndikumana Hamad Katauti wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yavukiye i Bujumbura mu 1978 yapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize azize urupfu rutunguranye, akaba yari umutoza wungirije wa Rayon Sports.

Krish yifurije Se isabukuru nziza nubwo yitabye Imana
Krish, imfura ya Katauti na Uwoya
Uwoya na Krish
Umwana wa Katauti yamwandikiye ibaruwa irimo urukumbuzi amufitiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza