00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana w’imyaka icyenda yatunguranye muri America’s Got Talent

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Umwana w’umukobwa witwa Victory Brinker w’imyaka icyenda yatunguye Akanama Nkemurampaka ka America’s Got Talent[AGT], nyuma yo kugaragaza impano idasanzwe mu kuririmba.

Mu gice gishya cy’iri rushanwa cyo ku wa 6 Nyakanga 2021 yaririmbye indirimbo yo mu buryo bwa opera yitwa “Je Veux Vivre” cyangwa se “Juliet’s Waltz”. Mu bazi uburyo kuririmba ‘opera’ birushya, nta wari witeze ko uyu mwana yayirimba, ariko yarabikoze atungura akanama nkemurampaka n’abari bakurikiye.

Nyuma yo kuririmba Victory Brinker yahagurukije benshi bari bateraniye ahabereye iki gikorwa ndetse na batatu mu bagize akanama nkemurampaka barimo Howie Mandel, Heidi Klum na Sofia Vergara barahaguruka; usibye Simon Cowell we wakomye amashyi yicaye.

Simon Cowell we yasaga nk’utishimiye uburyo uyu mwana yitwaye yahamagaye Terry Crews wari uyoboye barongorerana.

Yahise abwira uyu mwana ko batari bumuhe ‘Yego’ ariko bagiye kumukorera ikintu batigeze bakora mbere hose.

Ati “Nk’uko nabivuze komeza utere imbere mu rugendo rwawe mu muziki, ni ingenzi. Ntabwo turi buguhe ‘yego’ uyu munsi. Tugiye gukora ikintu tutigeze dukora mbere. Tugiye kuguha ikintu kidasanzwe.”

Abagize Akanama Nkemurampaka na Terry Crews wari uyoboye bose bamutunguye bagaragaza ko bamwishimiye barahaguruka ndetse bamuha amanota yabo bose bakubitira rimwe icyuma cya Golden Buzzer bamwemerera gukomeza.

Victory Brinker yakoze amateka yo kuba uwa mbere muri iri rushanwa wishimiwe na buri umwe mu bagize akanama nkemurampaka ndetse n’uyoboye bagakanda ‘Golden Buzzer’. America’s Got Talent[AGT] iri kuba ku nshuro ya 16.

Ibyishimo byari byose kuri uyu mwana
Victory Brinker yagaragaje ubuhanga mu kuririmba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .