00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera mu bitabiriye urugendo rwo kwihugura amateka yo kubohora Igihugu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yifatanyije n’urubyiruko rwiganjemo n’abamazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda rwishyize hamwe mu rugendo rwo kwihugura amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni urugendo rwatangiye ku wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021 rurangira ku Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, rwateguwe na sosiyete y’ubukerarugendo ‘MB Simba Safaris Rwanda LTD’, abarwitabira baba basabwe kwambara imyambaro irimo icyatsi cy’imyenda ya gisirikare.

Ni ku nshuro ya kabiri uru rugendo rubaye nyuma y’uko muri Nyakanga uyu mwaka, bari berekeje mu gace k’ahahoze ari mu Mutara, rusura ‘Phase 1’ y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse bakaganirizwa gato kuri ‘Phase 2’.

Kuri iyi nshuro uru rubyiruko rwerekeje mu cyahoze ari Byumba na Ruhengeri ruganirizwa kuri ‘Phase 3’ y’uru rugamba.

Aha batemberejwe mu duce dufite amateka adasanzwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu turimo; Umupaka wa Gatuna, Rubaya, Kaniga, Ku Mulindi w’Intwari ndetse n’iyahoze ari Ruhengeri by’umwihariko gereza ya Ruhengeri.

Aha mbere abari bitabiriye uru rugendo baganiririjwe amateka, ni ku muhanda wa Rukoma mu Karere ka Gicumbi, aho ingabo zahoze ari iza RPA zagabiye igitero cyo kubohoza icyahoze ari Byumba.

Nyuma yo kuva kuri uyu muhanda abari muri uru rugendo bakomereje ku mupaka wa Gatuna na wo ufite amateka yihariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Bamaze gusobanurirwa amateka y’ibitero byabohoje umupaka wa Gatuna ndetse n’impamvu bahisemo kuba ari wo bagabaho ibitero, uru rubyiruko rwerekejwe mu Rubaya, ku kiliziya nto cyane iherereye ahantu mu kibaya iyi ikaba yarahoze icyicaro cy’umuryango wa FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Bakiva mu Rubaya, bahise berekeza i Kaniga ahahoze hakorera Radio ya Muhabura yafashije cyane FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

I Kaniga na ho uru rubyiruko rwaganirijwe uburyo Radio Muhabura yakoraga, berekwa indake abanyamakuru bakoreragamo ndetse n’uburyo yari irinzwe bikomeye.

Nyuma yo kubona aho Radio Muhabura yakoreraga, umunsi wa mbere w’uru rugendo wasorejwe ku Mulindi ahahoze icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bw’ingabo za RPA ndetse hanakorerwaga ibikorwa byinshi by’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Ku munsi wa kabiri w’uru rugendo abarwitabiriye babyukiye mu karere ka Musanze basura gereza yahoze ari iya Ruhengeri ifite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Iyi gereza izwiho kuba yari ifungiwemo abanye politike benshi babohojwe n’ingabo zahoze ari iza RPA.

Icyakora bitewe n’imiterere y’rugendo abari barwitabiriye ntibabashije gusura mu Rugano, ho mu misozi y’ibirunga aho ingabo za RPA zabaye igihe mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Mu modoka batangiye urugendo rwo kwihugura amateka
Abarimo David Bayingana bari babukereye mu myambaro ya gisirikare
DJ Diallo ni umwe mu bitabiriye uru rugendo
Ku nkengero z'umuhanda wa Rukomo basobanurirwa uko urugamba rwo kubohoza Byumba rwagenze
Basobanuriwe uko urugamba rwo kubohoza umupaka wa Gatuna rwagenze
Madebeats, David Bayingana na Muyoboke Alex bari babukereye
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi n'umugore we bari mu bitabiriye uru rugendo
Umunyarwenya Diogène Ntarindwa uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni yari mu bitabiriye uru rugendo
Producer Madebeats na Atome bafatanye ifoto y'urwibutso
Umupaka wa Gatuna uri mu yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu
Basobanuriwe amateka yo mu Rubaya ahahoze icyicaro cy'umuryango wa FPR Inkotanyi
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi bafatiye ifoto ku kiliziya yitiriwe Mutagatifu Sitefano yaoze ari ibiro by'umuryango wa FPR Inkotanyi
DJ Rugamba yafatanye ifoto y'urwibutso n'uyu musore witabiriye urugendo
Baganirijwe amateka y'i Kaniga ahahoze hakorera Radio Muhabura
David Bayingana na Madebeats bumva amateka y'ahakoreraga radio Muhabura
Urugendo rw'uru rubyiruko rwasorejwe kuri gereza ya Musanze yahoze yitwa iya Ruhengeri

Amafoto& Video: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .