Umutoniwase wavugishije benshi muri Miss Rwanda yatsindiye guhagararira igihugu muri Miss Earth 2018 (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Nzeri 2018 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Umutoniwase Anastasie yambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018, rimuhesha itike yo guhagararira igihugu cye mu irushwanwa mpuzamahanga rizabera muri Philippines mu kwezi gutaha.

Izina Umutoniwase ryavuzwe cyane muri Miss Rwanda 2018, ubwo ku munsi wo kwitabira umwiherero w’abahatanaga, mu gihe abandi bajyaga aho bahagurukira mu modoka zihenze, we yateze moto yamuvanye i Nyabugogo imugeza i Remera.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 uvuka mu karere ka Muhanga, yanegukanye ikamba rihabwa uwakunzwe na benshi, Miss Popularity 2018.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Umutoniwase yambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda, ahigitse abakobwa icyenda bahatanaga.

Ishimwe Doreen yabaye igisonga cya kabiri naho Igihozo Darine aba igisonga cya mbere.

Kwegukana iri kamba byahise bihesha Umutoniwase kwitabira Miss Earth 2018 ku rwego rw’Isi, aho mu kwezi gutaha agomba gufata rutemikirere akerekezamu murwa mukuru wa Philippines, Manila.

Iri rushanwa rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye y’Isi, bahatanira ikamba ry’ubwiza ariko mu ishusho yo kurengera ibidukikije.

Ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira, uretse kugaragaza ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Ni irushanwa riteganyijwe kuba hagati ya tariki 6 Ukwakira kugeza tariki 3 Ugushyingo 2018.

Abakobwa 10 bahataniraga kuzahagararira u Rwanda biganjemo abakirangiza amashuri yisumbuye, bahembwe kwigira ubuntu muri Kaminuza ya Kigali ndetse n’abarangije kaminuza bakiga icyiciro cya gatatu (Master’s).

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Abraham Waithima yavuze ko bishimiye gufatanya n’abateguye iki gikorwa cyo gutora Miss Earth Rwanda.

Umwaka ushize muri Miss Earth u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Uwase Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo, ariko ntiyabasha gutsinda.

Umutoniwase azahagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018
Abakobwa 10 bari bahatanye muri Miss Earth Rwanda bafashe ifoto y'urwibutso n'ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali
Ishimwe Doreen Fiona wabaye igisonga cya kabiri ashyikirizwa ikamba
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Abraham Waithima, atanga icyemezo cy'ishimwe
Abari bagize akanama nkemurampaka bashimira umwe mu bakobwa wari usubije neza
Aha batambukaga biyereka abagize akanama nkemurampaka
Igihozo Darine w'imyaka 19 niwe wabaye igisonga cya mbere cya Miss Earth Rwanda
Mike Karangwa yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Ubwo Rutayisire Ingabire Phionah wari mu bahatana yasubizaga ibibazo
Umutoniwase Anastasie agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018
Umutoniwase Anastasie nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Earth 2018
Uwase Fiona wahataniraga guhagararira u Rwanda, aha yarimo asubiza ibibazo abajijwe n'abagize akanama nkemurampaka

AMAFOTO: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza