00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoniwase ugezweho muri Filime "Umuturanyi" yakomoje ku mubano we na Kwizera Olivier (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kanama 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Umutoniwase Nadia umaze kubaka izina muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime yitwa "Umuturanyi" ya Clapton Kibonke, yakomoje ku nkuru z’urukundo rwe na Kwizera Olivier bamaze iminsi bagaragarizanya urugwiro ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize, Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yaratunguranye abwira amagambo y’urukundo Umutoniwase ukina ari muganga muri Filime "Umuturanyi".

Ubwo Kwizera yatangazaga ko yisubiyeho ku cyemezo yari yarafashe cyo gusezera umupira w’amaguru, benshi mu bamukurikira kuri Instagram bamugaragarije ibyishimo.

Muri bo harimo Umutoniwase Nadia. Uyu mukobwa yabwiye Kwizera ko yishimiye kuba yemeye kugaruka muri ruhago, ati “Zari inzozi! Nishimiye ko ugarutse rukundo.”

Mu gusubiza uyu mukobwa, Kwizera Olivier yagize ati “Ngukeneye iruhande rwanjye iteka ryose kandi nzagutera ishema rukundo."

Uyu mukobwa mu kiganiro na IGIHE ubwo yabazwaga ku by’urukundo rwe na Kwizera Olivier, yirinze kubyemeza ariko ntiyerura ngo abihakane.

Yagize ati “Kwizera ni inshuti yanjye, twatangiye ubucuti ntazi niba anakina umupira, byo nabimenye nyuma. Ibyo gukundana byo ni ubuzima bwite bwanjye uwifuza kubimenya anyandikire kuri Instagram ndamusubiza.”

Umutoniwase yiteguye guhatanira Miss Rwanda 2022

Umutoniwase uherutse guhatana mu Irushanwa ry’ubwiza rya ’Miss Global Beauty Rwanda" akanegukanamo ikamba rya Miss Popularity, yemeje ko yiteguye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Yagize ati “Kubera iki umuntu atagerageza amahirwe? Miss Rwanda ni irushanwa ryagutse, rigari ariko rinarimo amahirwe menshi.”

Uyu mukobwa avuga ko kwitabira "Miss Global Beauty Rwanda" byamutinyuye, bituma anatekereza ku kwitabira Miss Rwanda 2022.

Umutoniwase umaze kuba icyamamare muri sinema, yarangije amashuri yisumbuye muri "Ecole Secondaire St Joseph le Travailleur" mu bijyanye n’Ikoranabuhanga.

Yavuze ko yatangiye kwinjira muri Sinema mu 2020 ahereye muri "Makanika comedy" nyuma aza kugaragara muri "Natacha Series" hanyuma aza kwinjira mu "Umuturanyi" ya Clapton Kibonke yatumye amenyekana cyane.

Filime "Umuturanyi" Umutoniwase yamenyekaniyemo

Umutoniwase amenyerewe muri Filime "Umuturanyi" aho akina nk'umuganga
Umutoniwase aherutse guhatana mu irushanwa ry’ubwiza rya "Miss Global Beauty Rwanda" yegukanyemo ikamba rya Miss Popularity
Umutoniwase yiteguye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022
Umutoniwase yageze ku rukundo rwe na Kwizera Olivier aryumaho
Umutoniwase yavuze ko irushanwa rya "Miss Global Beauty Rwanda" ryamutinyuye
Umutoniwase na Kwizera Olivier ku mbuga nkoranyambaga baba baterana imitoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .