00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoni na Niheza babonye itike yo guhatana muri Miss Eloquent izabera muri Nigeria

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Umutoni Cynthia na mugenzi we witwa Niheza Deborah batoranyijwe muri 30 bageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa ry’ubwiza ryitwa Miss Eloquent Africa rizabera muri Nigeria.

Miss Eloquent Africa ni irushanwa rigamije guteza imbere umuco wa kinyafurika ndetse no gukomeza ubumwe bw’Abanyafurika. Abaritegura bagendera ku bwiza, umuco n’ubwenge nk’andi marushanwa menshi agendanye n’ubwiza.

Umutoni Cynthia uri mu bakobwa babiri bahagarariye u Rwanda, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kugera muri 30 ubu icyizere ari cyose ndetse bakaba biteguye guhesha ishema igihugu.

Ati “Nyuma yo gutsinda turishimye cyane. Igisigaye ni ukwitegura kandi tuzahesha ishema igihugu nta kabuza. Turasaba Abanyarwanda kutuba hafi nk’uko no mu bindi byiciro byagenze.”

Yabwiye IGIHE ko we na bagenzi 29 bazahurira i Lagos muri Nigeria mu mpera za Kanama uyu mwaka irushanwa ribe mu ntangiriro za Nzeri.

Umutoni Cynthia afite imyaka 22 mu gihe mugenzi we Niheza Deborah afite 21. Umutoni avuga ko amahame y’ubuzima bwe ari uko nta muntu wizera Imana ujya atsindwa mu buzima gusa akavuga ko byose bituruka ku muhate.

Mugenzi we Niheza yagize ati ‘kora cyane kugeze igihe icyo ushaka kibonetse’.

Aba bakobwa bahanganye n’abandi barimo uwo muri Botswana, Benin, Nigeria, Afurika y’Epfo, Ghana, Namibia, Zimbabwe n’abandi batandukanye bo mu bihugu bya Afurika.

Miss Eloquent Africa aba bakobwa bazitabira izahemba abakobwa batandatu, aho uzegukana ikamba azahabwa 2000 $ (asaga miliyoni 2 Frw) n’imodoka nshya mu gihe uwa kabiri azahabwa $1500 (asaga miliyoni 1,5 Frw) n’imodoka nshya.

Uzegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri azahabwa 1000$, ni ukuvuga asaga miliyoni 1 Frw. Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazitabira iri rushanwa muri Nigeria muri Nzeri uyu mwaka. Ikamba rya Miss Eloquent Africa 2020 rifitwe na Pamela Manuel ukomoka muri Sierra Leone.

Niheza Deborah ari mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa
Niheza Deborah si ubwa mbere yitabiriye amarushanwa nk'aya kuko we yagiye no muri Miss Rwanda mu 2020
Umutoni afite imyaka 22 y'amavuko
Umutoni afite icyizere cyo guhesha u Rwanda ishema muri iri rushanwa
Umutoni yizeye kwitwara neza kuko azakoresha imbaraga ze zose
Niheza Deborah ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .