Umutaliyanikazi wabanye na Kamaliza yerekanye ineza yakoze mu 1995 (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umutaliyanikazi witwa Lala Maria Laura yagarutse ku butwari n’umutima udasanzwe warangaga Kamaliza akiri ku Isi, yamuvuze nk’umugore wari ufite icyerekezo gikomeye mu gufasha igihugu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lala Maria Laura, ni umuganga usatira imyaka y’izabukuru akaba akorera mu bitaro by’abana Mujyi wa Dakar muri Senegal.

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Maria Laura yabaga mu Mujyi wa Kigali i Remera, icyo gihe nabwo yari umuganga mu kigo cyitaga ku mfubyi za Jenoside icyo gihe.

Yavuze ko yabanye na Kamaliza mu mwaka wa 1995 ari na wo mwaka uyu muhanzi yakozemo ubukangurambaga bwo gushakira ubufasha imfubyi za Jenoside no kwita ku bari bagizweho ingaruka zikomeye n’ubu bwicanyi bwahitanye abarenga miliyoni.

Maria yavuze Kamaliza ‘nk’umugore warangwaga n’umutima wo gukunda abandi kurusha uko yikundaga ndetse hejuru ya byose akaba yarigaragaza nk’umunyembaraga udasanzwe’ nubwo yari afite urubavu ruto.

Yagize ati “Ubwanjye nzi uyu mugore nk’umunyembaraga, wagiraga ishyaka, kwiyemeza no kugira ubumuntu cyane.”

Yakomeje agira ati “Yarwanye biciye muri dipolomasi ndetse yakoresheje imbunda afasha FPR kubohora igihugu cye n’abaturage bari bayobowe n’ubutegetsi bw’igitugu bwashyiraga imbere iterabwoba, gucamo ibice abantu ndetse n’ivanguramoko ryuzuyemo urwango rwaje kubyara Jenoside. Yakoresheje ijwi rye mu gukusanya inkunga yifashishijwe ku rugamba no guha icyizere ingabo ndetse na nyuma ahoza abarokotse.”

Mu mafoto Maria Laura yasohoye hari amugaragaza ari kumwe na Kamaliza mu gace ka Remera mu kigo cyareraga imfubyi za Jenoside. Yavuze ko Kamaliza yari yagiye kuririmbirayo ubwo yari mu rugendo rw’ibitaramo byagombaga kubera mu bigo by’imfubyi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Muzi ubwo yari mu bitaramo by’umuziki, yari yiyemeje kuririmbira mu bigo by’imfubyi amagana byari biri mu Rwanda icyo gihe. Yaje i Remera mu kigo cy’imfubyi aririmbira abo bana bari nyakamwe nyuma y’uko bari bavuye mu kuzimu.”

Ibi, Maria Laura yabivuze binyuze kuri Facebook nyuma yo kubona inkuru zivuga ku gitaramo cyateguwe n’urubyiruko rushaka kwibuka umurage Kamaliza yasize mbere yo kwitaba Imana. Yavuze ko yifuzaga kuzitabira iki gitaramo ariko ngo agoswe n’akazi kenshi ku buryo bitamworohera kuza i Kigali.

Ati “Ndagushimira nshuti Kamaliza ku byo wagerageje guha Isi mu bushobozi bwawe kandi nshimye cyane igitekerezo cyo gutegura iki gitaramo, ni ingenzi cyane.”

Umutaliyanikazi Lala Maria Laura avuga ko yabanye na Kamaliza ndetse amuziho ubutwari. Iyi foto bayifotoje mu 1995 ubwo bari kumwe i Remera

Iki gitaramo cyo kwibuka no gufasha umuryango Kamaliza yasize kizaba ku itariki ya 12 Kanama 2017 muri Kigali Serena Hotel. Abahanzi babanye na Kamaliza barimo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Muyango, Masamba Intore n’abandi bazakiririmbamo.

Amateka avunaguye ya Kamaliza

Mutamuliza Annonciata yavutse ku itariki ya 25 Werurwe 1954 kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Berenadeta. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1959 we n’umuryango we bahungiye mu Ngagara i Burundi ari naho yize amashuri abanza. Mu 1968, nyina yitabye Imana bitumye se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashakiye muri RDC kuko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomerezayo amashuri yisumbuye mu ishuri ry’i Lubumbashi ari nabwo yatangiye kuririmba mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa by’umuziki wa Kamaliza ntibyashimishaga nyina wabo Anna Mariya babanaga.

Mu gushaka uburyo yava mu by’umuziki, yashatse kumushyingira atabishaka undi na we ahita asaba uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yiyibutsa iby’umuziki no kwifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu 1990 yanogeje umugambi wo kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye yitwaje gitari ndetse yaririmbiraga abasirikare bagenzi be mu kubatera akanyabugabo no mu bitaramo by’Itorero Indahemuka yabaga ari mu bahanzi bakunzwe.

Nyuma yo kugera mu gihugu yakomeje umuziki ndetse atangira ibikorwa byo gufasha imfubyi anashinga umuryango yise ‘Girubuntu Kamaliza’ abigiriwemo inama na Nzambazamariya Veneranda wari inshuti ye magara.

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga i Burundi aje gusura umuryango we mu Rwanda. Yapfuye afiye ipeti rya Sergent.

Kamaliza na Lala Maria Laura ubwo bari kumwe mu kigo cyarerwagamo imfubyi i Remera
Kamaliza yitabye Imana amaze igihe atangije ibikorwa byo kuzenguruka mu bigo by'imfubyi aririmba. Photo/Lala Maria Laura
Kamaliza ubwo yarimo acurangira imfubyi za Jenoside zarererwaga i Remera. Photo/Lala Maria Laura
Aba ni bamwe mu mfubyi Maria Laura yitagaho mu 1995. Photo/Lala Maria Laura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza