Umusogongero ku gitaramo cya Chorale de Kigali kigarukanye umwihariko (Video)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Uko umwaka utashye abaririmbyi ba Chorale de Kigali, bategurira abakunzi ba muzika igitaramo cy’indirimbo zuje ubuhanga buhebuje zikabafasha gukomeza kwitegura Noheli no kwakira umukiza Yezu bacyeye ku mutima.

Iyi Korali imaze kuba ubukombe mu muziki cyane cyane uw’indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu buryo bw’amanota aririmbwa n’abahanga, ejo kuwa 17 Ukuboza 2017 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba izataramira abakunzi bayo n’ab’umuziki uririmbanye ubuhanga.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu IGIHE yasuye Chorale de Kigali, yanozaga imyiteguro y’igitaramo, gifite umwihariko w’indirimbo zizaririmbwa n’abana gusa, ndetse n’abakuru bakaririmba indirimbo ziryoshye mu majwi meza n’ubuhanga bamenyereweho mu muziki wanditse ku buryo bw’amanota.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga, yatangaje ko iki gitaramo bagiteguye bashyizemo imbaraga kugira ngo bashimishe Abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki wanditse bazakizamo.

Yagize ati “Umuziki wanditse tuzawunoza cyane turusheho kuwukora unyuze amatwi ku buryo uzasesekara ku mitima y’abazawukurikira.”

Umwaka ushize abitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali bakozwe ku mutima n’indirimbo ya UEFA Champions League, yaririmbanywe ubuhanga buhanitse. Dr Nzayisenga avuga ko ubuhanga iyi korali igezeho, iriya ari murumuna w’izindi ndirimbo nziza zizaba ziri muri iki gitaramo, ku buryo abazacyitabira bazumva indirimbo ziryoshye nkayo n’iziyirusha kandi zikunzwe.

Yagize ati “Udushya turimo ni uko dufite abana bazaza kuririmbira bagenzi babo n’ababyeyi bari aho ku buryo abantu bazaba banyuzwe ku mutima ndetse no ku bizaba bigaragarira amaso.”

Korali de Kigali yakoze imyitozo ya nyuma yitegura igitaramo cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2017

Igitaramo kizaba ku itariki 17 Ukuboza 2017, kizabera ahahoze muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali], kwinjira ni 5000 Frw ku matike asanzwe na 10 000 Frw ku matike ya VIP arimo gucururizwa ahantu hatandukanye, harimo kuri Paruwasi Katederali St Michel. Ku munsi w’igitaramo nabwo amatike azacururizwa aho kizabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza