00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusizi Rumaga yakebuye abasore bakururwa n’irari bagashaka gupfundura agaseke k’abakunzi babo imburagihe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kamena 2021 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Rumaga Junior wa Nsekanabo uri mu basizi bari kwigaragaza neza muri iki gihe yashyize hanze igisigo yise ‘Ay’abasore’ yafashijwemo na Bahali Ruth uzwi muri Mashirika kigaruka ku basore basaba abakobwa kuryamana nabo, ibyitwa nka ‘avance’ mbere yo kurushinga.

Rumaga asanzwe akundwa kubera ijwi rye riremereye rituma abamukunda batavayo ndetse n’uburyo akoramo amashusho y’ibisigo nk’ikintu kitari kimenyerewe mu buhanzi bw’ubusizi Nyarwanda bituma abantu bamukunda.

Iki gisigo uyu musore yise ‘Ay’abasore’ yumvikana yishyize mu mwanya w’umusore uri gutitiriza umukobwa amwereka ko bakoranye imibonano mpuzabitsina mbere y’uko barushinga nta nka baba baciye amabere, kuko n’ubundi buri umwe yihebeye undi.

Hari aho agira ati “Icyo kibazo ufite ku munwa ndacyahiga igisubizo. Utunwa twarigase umunyu ni nk’akabuye kawuseye ntidushira uburyohe […] ngwino mirya ikiranuye mfatemo inota ryanjye ncurange urukundo nunyurwa urekure ijwi. Nkwite igikundire igikobwa uze nkoshye.”

Muri iki gisigo ariko Rumaga umukobwa agera aho akamwihinduka akamubwira ko atari ikidandazwa ndetse niba ashaka kugira icyo akwiriye kubanza kubimenyesha ababyeyi kuko adashaka gutakaza ubusugi imburagihe.

Undi na we ahita yisubira akamubwira ko yagiraga ngo amwumve kuko amukunda urwatuma atamwoshya.

Mu kiganiro Rumaga yagiranye na IGIHE yavuze ko hari amayeri abasore benshi bakoresha bashaka gushuka abakobwa, akaba ari yo mpamvu yatekereje iki gisigo.

Ati “Nagitekereje nyuma y’amayeri nabonye bamwe mu basore bakoresha mu kureshya abakobwa ngo bakore imibonano batararushinga ibyo we yita kurya ubukwe.”

Rumaga amaze kumenyekana mu bisigo birimo ‘‘Wumva ute?’’, ‘‘Unbreakable promise’’, ‘‘Nzoga’’, ‘‘Ivanjiri’’, ‘‘Umugore si umuntu’’, ‘‘Bikwiye kwigwaho’’, ‘‘Tugane iwacu’’ n’ibindi byinshi.

Yavukiye mu Ruhango mu 1999. Nyuma umuryango uza kwimukira mu Marangara i Muhanga ari naho uyu munsi uba. Gusa uyu musore akaba aba i Kigali kubera impamvu z’ibyo akora.

Amashuri abanza yayize mu Rwunge Rwisunze Mutagatifu Dominiko i Mbuye (URG) mu Ruhango, icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye akiga mu Iseminari Nto y’i Kansi , icya kabiri cy’ayisumbuye acyiga mu Rwunge rw’abisunze Mutagatifu Yozefu mu Birambo bya Gashari aho yize Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) . yasoje amashuri yisumbuye mu 2017.

Ubu yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Kigo Nderabarezi aho yiga Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo. Ari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza.

Rumaga amaze igihe gito atangiye ubusizi
Rumaga ni umwe mu basizi bakiri bato bafite ubuhanga buhambaye
Uyu musore afite gahunda yo gukundisha Abanyarwanda ubusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .