Umusizi Bahati wamenyekanye nka Rubebe yaba yaburiwe irengero

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Umusizi Bahati Innocent wamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa, biravugwa ko yaburiwe irengero.

Inshuti za hafi z’uyu musizi zibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zatangiye gushakisha uyu musizi.

Mu butumwa bari gukoresha bamushakisha, bigaragara ko uyu musore yabuze ku Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021 saa moya z’umugoroba, aho yari aherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, kuva uwo munsi telefone ye yavuyeho ntiyongera kuboneka.

Umwe mu nshuti ze za hafi yavuze ko bamaze kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyanza, ndetse babijeje ko bazabafasha kumushakisha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko uyu musore atatawe muri yombi na RIB nk’uko hari ababivuga. Ati “Ntawe dufite. RIB iyo hari uwo ikurikiranyeho icyaha bimenyeshwa Umuryango we nkuko amategeko abiteganya.”

Mu Ugushyingo 2020, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.

Ati “Iyo umuntu adatashye mu rugo bagira impungenge, bakagana RIB, duhura nabyo buri munsi. Tubona abantu benshi bavuga ko babuze ababo ku mpamvu nyinshi, hari ugorobereza ahantu, hari abahunga amadeni, hari abajya gupagasa ntibavuge. Hari abana b’abangavu, bajya mu tubyiniro babona bwije bakanga gutaha iwabo. Hari ababura gutyo ariko bakaboneka nyuma y’igihe gito, bamwe bamara igihe abandi bakabura.’’

Yasobanuye ko iyo Urwego rw’Ubugenzacyaha rubonye ikirego rushakisha abavugwa ko baburiwe irengero ariko abenshi baraboneka, imiryango ikaza ivuga ko uwashakishwaga yabonetse.

Umusizi Bahati Innocent wamenyekanye nka Rubebe biravugwa ko yaburiwe irengero
Umusizi Bahati Innocent azwi cyane mu gukora imivugo yuzuye ubuhanga
Inshuti ze za hafi zatangaje ko zamaze kwiyambaza RIB ngo ibafashe kumushakisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .