00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusitari udafite ’cash’ birangira ahuye n’ibibazo: Kamichi avuga ku byamamare bigezweho mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Bagabo Adolphe [Kamichi] wamamaye nk’umunyamakuru kuri Voice of Africa, wanabaye umuhanzi mu Rwanda, yavuze ko yishimira impano u Rwanda rusigaye rufite, agaterwa impungenge no kuba bishoboka ko nta mafaranga ziri kubyarira ba nyirazo.

Uyu muhanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2014. Ubu abana na Ireen Maburuki bafitanye abana babiri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yabajijwe ishusho y’umuziki yatanga muri iyo myaka yose amaze atari mu Rwanda agereranyije n’uko yawusize ndetse n’intambwe umaze kugeraho.

Yavuze ko yishimira intambwe ubuhanzi butandukanye bumaze gutera ariko agaragaza impungenge.

Ati “Impano ziri mu Rwanda ziri ku rwego rwo hejuru, abaririmbyi, abanditsi, ku mbuga nkoranyambaga […] biteye ubwoba. Ahubwo icyo ntazi ni amafaranga niba bayabona ? Umu-star udafite cash birangira ahuye n’ibibazo.”

Yatanze ingero z’abanyempano bari guca ibintu muri iki gihe mu muziki nka Juno Kizigenza, Kenny Sol, Ariel Wayz, Symphony n’abandi agaragaza ko umuziki hari indi ntambwe uri gutera ariko udasize n’izindi mpano zitandukanye.

Ati “Nashishikariza abashoramari gushora mu muziki kuko ni umushinga wunguka iyo wizwe neza.”

Kamichi yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 kimeze nabi ku isi yose, muri Amerika aho ari ubuzima buri kugenda bugaruka gake gake cyane ko abaturage bamaze kwikingiza bageze kuri 48%.

Ku kibazo cyo kuba yagaruka mu Rwanda, yumvikanishije ko biri kure ariko akavuga atumiwe yaza, ati “Nzagaruka igihe cyose nzatumirwa, nditeguye.”

Uyu mugabo yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye mu 2019, yise ‘Ni Forever’. Kuba amaze igihe kinini nta yindi ndirimbo ashyize hanze, yavuze ko ari ikibazo cyo guhuza n’abamukorera indirimbo.

Ati “Hari ikibazo cyo guhuza kwanjye n’abatunganya indirimbo ariko ubu namaze gufata izindi ngamba ku buryo producer umwe byanze nzajya njya mu bandi .”

Ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘Summervibes’. Iyi ndirimbo ye yayikoze mu buryo bwa ‘freestyle’ kuko yagiye muri studio agiye kuririmba ibindi, Licky akamusaba kubihindura akaririmba ibimujemo.

Ubu ari gukora izindi ndirimbo ariko uburyo azazishyiramo hanze ntabwo arabumenya.

Reba indirimbo nshya y’uyu muhanzi

Kamichi yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y'imyaka ibiri acecetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .