Nubwo byabatonze, hari abo byabereye umwanya wo kwiga ibintu bishya no gutyaza impano zabo ku buryo hari abarakora ibitangaza mu minsi iri imbere.
Nyuma y’ibyumweru bitatu bya Guma mu Rugo byatangiye ku itariki ya 18 Mutarama 2021, bamwe mu byamamare, ubusanzwe bakunze kugaragara mu ruhame, bagize umwanya uhagije wo kwihugura mu byo bakora, gukora cyane ndetse binababera ibihe byo kuruhuka.
Muri ibyo bihe, benshi mu byamamare bagumye mu ngo zabo, nk’uko byari bimeze mu bandi banyamujyi. IGIHE yafashe umwanya itembera mu ngo z’abo bahanzi, batuganiriza byinshi bize n’ibyo bagezeho muri icyo gihe, bishobora no gukomeza kubafasha gukuza umwuga wabo.
Bamwe mu bo twasuye wasangaga barimbanyije imyitozo yo kwihugura ibyo bakora, abandi bari mu mikino itandukanye ibafasha kuruhuka mu mutwe.
Nkusi Arthur nk’umunyamakuru ntiyigeze aguma mu rugo
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, ni umwe mu bakomeje akazi kuko serivisi z’akazi ke ari iz’ingenzi zitakumiriwe mu gihe cya Guma mu Rugo, byabaye ngombwa ko tumusanga ku kazi.
Yadutangarije ko n’ubwo yakoraga buri munsi, nyuma y’akazi yahitaga ajya mu rugo gukurikira amasomo yatangiye yifashishije ikoranabuhanga.
Ibi byose avuga ko yabikoraga agerageza kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Producer Element; Guma mu Rugo yamusanze mu kazi ari na ho atuye
Producer Element nk’umwe mu bahanga batunganya indirimbo z’abahanzi, ibihe bya Guma mu Rugo byamusanze kuri studio aho asanzwe aba akanahakorera.
Ubwo twamusuraga, twasanze ari kumwe n’urungano babana mu buzima bwa buri munsi.
Usibye imikino itandukanye bakina mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe, Element avuga ko yabonye umwanya uhagije wo kwihugura mu kazi ke ndetse no kunoza imishinga yari afite itararangira.
Yvan Buravan yaboneyeho umwanya wo kwitoza guhamiriza
Uyu musore uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, ibihe bya Guma mu Rugo byamubereye umwanya uhagije wo kwitoza guhamiriza nk’intore.
Buravan avuga ko yahisemo kwitoza izi mbyino kuko yari abonye umwanya uhagije bitandukanye no mu bihe bisanzwe.
Usibye kwitoza ubutore, Buravan yahamije ko binamufasha gukora siporo kuko izi mbyino uzikora aba anagorora ingingo.
Mu rugo kwa Symphony Band babonye umwanya wo kwihugura
Symphony Band ni itsinda ry’abacuranzi rimaze kumenyekana cyane mu muziki w’u Rwanda kubera abahanzi batandukanye rifasha ku rubyiniro.
Aba basore babana mu nzu imwe, ibihe bya Guma mu Rugo byababereye umwanya mwiza cyo kuruhuka no kurushaho gukora imyitozo inyuranye yaba mu gucuranga no kuririmba.
Iri tsinda ryatangiye no gukora indirimbo, bishimira kuba studio yabo iba aho batuye kuko byabafashije gukora imishinga itandukanye y’ibihangano.
Mu gihe cyo kuruhuka, aba basore baba bakina imikino itandukanye ituma basabana bakanasubiza ubwenge ku gihe.
Aissa Cyiza ntiyagumye mu rugo
Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Royal Fm, Aissa Cyiza, nk’umwe mu bari bafite umurimo w’ingenzi ntabwo yigeze aguma mu rugo ahubwo yajyaga ku kazi mu nshingano zo gususurutsa abanyarwanda.
Ati “Twari mu bihe bya Guma mu Rugo ariko twe nk’abanyamakuru akazi kacu karakomeza kugira ngo tubagezeho amakuru n’ibiganiro byiza ari nako abandi birinda icyorezo cya Covid-19.”
Mu biganiro by’uyu munyamakuru akenshi aba yibutsa abanyarwanda inshingano zabo mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, anabakangurira kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije kwirinda iki cyorezo.
Wabaye umwanya mwiza wo gukora indirimbo nshya kuri B Threy
Umuraperi B Threy ni umwe mu bagezweho muri iki gihe, uyu musore ibihe bya Guma mu Rugo byamubereye umwanya mwiza wo gukora ibihangano bishya.
B Threy yavuze ko ibihe bya Guma mu Rugo byamusanze abana na Producer Kinabeat aho yari amaze ibyumweru bitatu akorana n’uyu musore indirimbo nshya.
Serge Iyamuremye yakoze indirimbo nshya
Serge Iyamuremye, izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahishuye ko byibuza buri munsi yafataga amasaha abiri yo gukora ku muziki we.
Aya masaha yayamaraga yandika indirimbo nshya ndetse aniga kuzicuranga. Nyuma yo kubisoza nibwo yinjiraga mu tundi turimo two mu rugo.
Ati “Bimfata isaha imwe kugira ngo nandike indirimbo, ngafata indi yo kuyinononsora neza ubundi nkajya mu yindi mirimo yo mu rugo.”



















Amafoto: Muhizi Serge
Video: Mucyo Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!