00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Miss Sénégal 2020 urashinja abategura irushanwa kumufata ku ngufu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Sénégal no mu itangazamakuru havutse inkuru ziri guca ibintu biturutse ku ifatwa ku ngufu ry’Umukobwa witwa Ndèye Fatima Dione, wabaye nyampinga w’iki gihugu mu 2020, wafashwe ku ngufu n’umwe mu bategura iri rushanwa.

Inkuru y’uko Ndèye Fatima Dione yafashwe ku ngufu yatangajwe na nyina wavuze ko yasambanyijwe ku ngufu nyuma yo gutumirwa n’umwe mu bategura iri rushanwa iwe mu rugo.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’Ikinyamakuru Dakarbuzz yagize ati “Ikintu kimwe tuzi ni uko Fatima yatewe inda nyuma yo kwambikwa ikamba. Ntabwo twifuza kugira uwo dutunga urutoki[…] Igihe abategura iri rushanwa bamushakaga akenshi yajyaga muri hoteli akagumayo gusa mbere y’uko akorera urugendo muri Maroc yajyanywe mu rugo rw’umwe mu bategura irushanwa ku mpamvu tutamenye. Nyuma twamenyeshejwe ko urugendo rwasubitswe kubera COVID-19.”

Umubyeyi we akomeza avuga ko uyu mukobwa nyuma yo gutumirwa mu rugo rw’uyu muntu uri mu bategura iri rushanwa, ariho yafatiwe ku ngufu. Ahavuye yahise atangira kubabara mu nda.

Ati “Yatangiye kuvuga ko aribwa mu nda ndetse aza kurwara. Twamujyanye kwa muganga abaganga basanga atwite inda y’amezi ane. Uyu mukobwa w’imyaka 20 icyo tuzi ni uko yasambanyijwe ku gahato. Mu bihe bitandukanye yashatse no kwiyahura.”

Perezida wa sosiyete itegura Miss Sénégal, Aminata Badiane, yabwiye uyu mukobwa ko yakwitabaza inkiko.

Ati “Ikintu agomba gukora ni ukwiyambaza urukiko. Niba yarafashwe ku ngufu ni uko na we yabishakaga. Uriya mukobwa afite imyaka y’ubukure.”

Aya magambo yarakaje benshi mu banya- Sénégal bavuze ko bitari bikwiriye ko Aminata asubiza atya. Yatumye kandi sosiyete CFAO Motors Sénégal, ikora ubucuruza bw’imodoka yateraga inkunga iri rushanwa ibihagarika.

Sibyo gusa kandi abantu benshi batangiye kugaragaza ko komite ya sosiyete itegura iri rushanwa ikwiriye kweguzwa vuba na bwangu kubera imikorere yayo itari myiza.

Kuri ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Sénégal banahise batangiza ubukangurambaga bwo gushakira ubutabera Miss Sénégal 2020 Ndèye Fatima Dione wafashwe ku ngufu bifashishije hashtag ya #JusticepourFatima.

Inkuru y’uko Miss Senegal 2020 yafashwe ku ngufu n’umwe mu bategura iri rushanwa yaciye igikuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .