00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Michael Jackson ugiye kujyana mu nkiko uwari umunyamakuru wa BBC bashinja urupfu rwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Abo mu muryango wa Michael Jackson bagiye kujyana mu nkiko umunyamakuru Martin Bashir, wahoze akorera BBC kubera inkuru yakoze kuri uyu muhanzi wabaye icyamamare muri Pop bavuga ko yamugizeho ingaruka badatinya kuvuga ko ziri no mu zamuviriyemo urupfu.

Uyu muryango watangiye kwatsa umuriro kuri uyu munyamakuru kubera filime mbarankuru yakoze kuri iki cyamamare yise ‘Living with Michael Jackson’ yagiye hanze mu 2003, aho uyu muhanzi yemerera camera gufata ibitari byarigeze bimenyekana kuri Neverland Ranch aho uyu muhanzi yari atuye.

Muri icyo kiganiro kandi Martin Bashir abazamo Jackson iby’umubano we n’abana be ndetse n’ibirego byo guhohotera abana yari amaze iminsi arezwe.

Dorothy Byrne wabaye umwanditsi mukuru wa Channel 4 Television yabwiye Sky News ko Martin Bashir yagiye arangwa n’imyitwarire itandukanye n’amahame y’itangazamakuru, asaba ibitangazamakuru nka BBC na ITV yakoreye gutera akajisho ku zindi nkuru yagiye ahakorera.

Yakomeje avuga ko abandi bantu bakoreshejwe ibiganiro na Bashir bagiye bavuga ko yababeshye ashaka kubakuramo amakuru.

Ibi abihurizaho n’umuryango wa Michael Jackson uvuga ko na we yabeshywe akemera ko bagirana ibiganiro.

Taj, Michael Jackson abereye se wabo yanditse kuri Twitter agaragaza ko hari amashusho yafashwe nta bwumvikane bwabayeho ndetse uyu mugabo akaba yarakoze iki kiganiro yirengagije amahame y’itangazamakuru. Arangije ati “Ni n’imwe mu mpamvu nyamukuru data wacu adahari uyu munsi.”

Michael Jackson Toriano Adaryll "Tito" uvukana na Jackson yabwiye The Mirror ko Michael Jackson na Princess Diana babaye ibitambo by’imigambi mibisha ya Bashir n’amanyanga yuzuye umwanda ariko akaba agomba kubiryozwa.

Ati “Bashir yakoresheje icyizere yagiriwe n’umuvandimwe wanjye ndetse n’ubucuti bwe na Princess Diana kugira ngo abone ibiganiro. Yagerageje uburyo bwose yemeza Michael Jackson ibintu bitandukanye nyuma ahindura amashusho amwe yari yafashwe arabeshya.”

Mu kiganiro cya Michael Jackson hari aho amubaza ku bijyanye no kuba yararyamanye na Gavin Arvizo wari afite imyaka 13. Uwo mwana yari arwaye cancer arwariye iwe. Michael Jackson mu gusubiza yagize ati “Ni ukubera iki utasangiza igitanda cyawe undi muntu ?. Ikintu cy’urukundo wakora, ni ugusangira igitanda n’undi muntu.”

Nyuma y’imyaka ibiri bakoranye iki kiganiro Michael yaje kwisanga mu nkiko aryozwa gusambanya ku gahato Gavin Arvizo, gusa aza kugirwa umwere n’urukiko rwa Santa Maria muri California. Ibihuha bivuga ko Michael Jackson yasambanyije uyu mwana byarakomeje kugeza mu 2009 ubwo yapfaga.

Mu maso y’ubucamanza yapfuye ari umwere gusa mu 2019 nabwo James Safechuck na Wade Robson nabo bazanye ibirego nk’iki muri filime itaravuzweho rumwe yitwa ‘Leaving Neverland’.

Raporo y’Umucamanza Lord Dyson, Uri Geller, wahuje Michael Jackson n’uyu munyamakuru Martin Bashir avuga ko afite ukwicuza gukomeye ku kuba yarahuje inshuti ye nawe.

Matt Fiddes wari umurinzi wa Jackson yavuze ko umuryango w’uyu muhanzi uri gushaka kwitabaza inkiko kuko Bashir yamugaragaje mu buryo butari bwo ndetse akamubeshyera, bigasenya isura y’uwo muhanzi.

Ati “Bashir ntabwo yigeze yubahiriza amasezerano yari yagiranye na Jackson arimo gukura muri iyi documentaire ibyo atashakagamo. Yifashishije ibaruwa ya Princess Diana kugira ngo yizerwe na Jackson, birangira amugambaniye.”

Ku wa 25 Kamena 2009 Michael Jackson apfa nabwo rupfu rwe ntirwavuzweho kimwe, yaba mu muryango we n’abandi.

Ibi kandi byakomojweho n’uwari umunyamategeko we Brian Oxman ubwo yagiraga ati “Michael yari asigaye atewe ubwoba n’ubuzima bwe kuva muri 2003, rimwe na rimwe yangaga kurya atinya ko bamutega ibintu”.

Martin Bashir kuwa 20 Ugushyingo 1995, abinyujije muri porogaramu ya BBC yakoreraga izwi nka ‘Panorama’ yatambukije ikiganiro kirambuye, yari yagiranye n’umufasha w’Igikomangoma Charles, ’Princess Diana’.

Raporo y’Umucamanza Dyson, yaje kugaragaza ko Bashir yakoresheje amanyanga kugira ngo yemererwe iki kiganiro cyanagize ingaruka zatumye Princess Diana n’umugabo we bitaba Imana ku wa 31 Kanama 1997 ubwo birukaga bahunga abanyamakuru bari barimo kubafotora mu Mujyi wa Paris.

Nyuma ya raporo ya Dyson, Ibikomangoma Williams na Harry, abana ba ‘Princess Diana’ banenze BBC ku buryo yitwaye muri iki kibazo kuko yahishe ukuri, kandi iki kiganiro cyarabaye intangiriro y’ibibazo byagejeje nyina ku rupfu.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Martin Bashir yavuze ko atabikoze agamije kugirira nabi Princess Diana gusa asaba imbabazi abana be Prince William na Harry.

Umuryango wa Michael Jackson ugiye kujyana mu nkiko Martin Bashir
Ngo kugira ngo Martin Bashir abone ikiganiro cya Michael Jackson yifashishije ibaruwa yari yarigeze kwandikirwa na Princess Diana na we akimwerera
Martin Bashir ashinjwa gukoresha abantu ibiganiro yabanje kubabeshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .