00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Jay Polly ugiye gukura ikiriyo mu kumusezeraho bwa nyuma

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyumweru Jay Polly aherekejwe mu cyubahiro, kuri uyu wa 11 Nzeri 2021 ni bwo hateganyijwe umuhango wo gukura ikiriyo, uzabera mu rugo rwe yari afite i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Gahunda yasohowe n’umuryango wa Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki, igaragaza ko umuhango wo gukura ikiriyo uzatangira saa Yine za mu gitondo.

Uzabimburirwa n’urugendo rugana ku Irimbi rya Rusororo ahazashyirwa indabyo ku mva ya nyakwigendera. Saa Munani z’amanywa ni bwo abatumiwe bazakirirwa mu rugo kwa nyakwigendera i Kibagabaga, ahazanabera amasengesho, hakabaho no gusangira ifunguro.

Nyuma yo kwiyakira, hazakurikiraho guha impano abana Jay Polly yasize, hanyuma ikiriyo gisozwe ku mugaragaro.

Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021.

Urupfu rwe rwateje benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Yitabye Imana yari afite imyaka 33.

Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye. Yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ‘‘Deux Fois Deux’’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’, “Umupfumi uzwi”, “Ku musenyi”, “Mu gihirahiro”, “Rusumbanzika”, “Marayika”, “Umusaraba wa Joshua”, “Ikosora”, “Umwami uganje” n’izindi. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.

Umuryango wa Jay Polly ugiye gukura ikiriyo mu kumusezeraho bwa nyuma
Jay Polly yasezeweho mu marira menshi
Jay Polly wamenyekanye cyane mu Itsinda rya Tuff Gang ryamamaye mu muziki wa Hip hop mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .