Umurungi Sandrine wahatanye muri Miss Rwanda 2019 yambitswe impeta y’urukundo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2019 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Umurungi Sandrine wari mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe bakundana.

Umurungi yambitswe impeta y’urukundo na Gatete Yves mu birori byabereye ku Kimihurura, aba bombi bari batumiyemo inshuti za hafi n’abo mu miryango yabo.

Umurungi yabwiye IGIHE ko yahamagawe n’inshuti ze zimubwira ko zishaka gusangira nawe iby’umugoroba ageze aho bari bavuganye atungurwa n’umukunzi we wahise atera ivi akamusaba ko bazabana akaramata undi na we abyemera atazuyaje.

Yagize ati “Inshuti zanjye zari zabiteguye, umukunzi wanjye yateguye kunyambika impeta bashaka kuntungura. Bambeshye ko ngiye gusangira na bo, ngezeyo nsanga ni uburyo bwo kuntunguza kunyambika impeta. Nari nifunze, nashyushye. Narinjiye nsanga yateye ivi. Byarandenze.”

Yakomeje ati “Icyantunguye ni uburyo yabikozemo kuko yajyaga anyiyemeraho ko ntabyo yakora, noneho na mama wanjye yari ahari, ariko na we bari bamubeshye kugira ngo ntabimenya. Umubyeyi w’inshuti ye yari yamubwiye ko bagiye mu muganura.”

Umurungi yavuze ko we n’umukunzi we bamaze imyaka ibiri irengaho bakundana kuko bamenyanye uyu mukobwa akirangiza amashuri yisumbuye bahuriye ku kiriyo, bagenda bagirana ubucuti bwavuyemo urukundo rutavangiye.

Ngo byanga bikunze umwaka utaha Umurungi Sandrine azereka ibirori inshuti, abavandimwe n’umuryango we kuko ngo iyo ‘utinze birapfa’.

Ati “Abantu bose bari kumbaza ngo kubera iki wihuse? Ariko ibitinze birapfa, imyaka hafi itatu ni myinshi kandi iyo umuntu agukunda nta mpamvu yo gutinda. Mama bakibimubwira ubwoba bwaramwishe, ariko nyine n’ubundi yari yaramwakiriye nk’umwana mu rugo. Byaramushimishije, najyaga mbimubwira akagira ngo ni urwenya. Ariko byaramunejeje cyane.”

Umurungi aba mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; aza muri Miss Rwanda yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aratambuka. Yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda 2019 ryabereye i Huye ku wa 22 Ukuboza 2018 aba ari naho abonera itike yo mu byiciro byakurikiyeho, icyo gihe yanatangaje benshi ubwo yangaga kurya indimi akavuga ko yaje afite igishyika kubera Mutesi Jolly.

Yaje kugera mu cyiciro cy’abakobwa 20 bagombaga kuvamo nyampinga w’u Rwanda ndetse ajya no mu mwiherero. Ntiyahiriwe n’urugendo kuko ku wa 22 Mutarama 2019 yasezerewe mu mwiherero ari uwa gatatu, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21 yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare. Ubu yiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye na ‘Multi Media’ muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Ubu asigaye akina filime, iyo yakinnyemo yitwa ‘Little Angel’ ariko ntabwo irajya hanze. Gatete Yves wamwambitse impeta we akora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Gatete yateye ivi asaba Umurungi kuzamubera umugore mu buzima asigaje ku Isi
Gatete yambitse Umurungi impeta amutunguye
Umurungi n’umukunzi we Gatete bamaze imyaka isaga ibiri bakundana
Bahoberanye biratinda
Umurungi Sandrine yatumiwe yabwiwe ko agiye mu musangiro n'inshuti ze akihagera ahita yambikwa impeta
Umurungi wahatanye muri Miss Rwanda 2019 ku itike y'Intara y'Amajyepfo yamenyuye kubera indi ntambwe yateye mu buzima bwe
Umusore wasabye Umurungi kuzamubera umugore akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga
Wari umunsi w'akanyamuneza kuri bombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza