Kwamamaza

Umuririmbyi mu itsinda R2Bees yaje mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 18:59' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuhanzi witwa Faisal Hakeem uririmba mu itsinda R2Bees riri mu bahanzi ba mbere bakomeye muri Ghana yaje mu Rwanda aherekeje Wizkid ugiye kuhakorera igitaramo gikomeye cya Beer Fest.

Faisal Hakeem, ni inshuti magara ya Wizkid. Mu itsinda R2Bees aririmbana na mugenzi we Rashid Mugeez, batangiye kuririmba mu mwaka wa 2007 kugeza ubu bari imbere mu bahanzi bakunzwe iwabo mu Mujyi wa Tema no muri Ghana yose.

Ni ku nshuro ya mbere Faisal Hakeem ageze mu Rwanda, ntiyigeze avuga ko azanwe no gukora akazi k’umuziki gusa Wizkid yahamije ko ‘ari umwe mu nkoramutima ze zamuherekeje i Kigali’.

Faisal Hakeem aririmba mu itsinda R2Bees

Itsinda R2Bees rifite indirimbo zakunzwe cyane zirimo iyitwa ‘Slow Down’ na ‘Dance’ bahuriyemo na Wizkid, Gboza ft Davido, Makoma, Love n’izindi nyinshi zigezweho muri iki gihe.

Producer ukomeye muri Nigeria, Legendury Beatz na we yaje i Kigali aherekeje Wizkid bakorana bya hafi. Uyu ni we wakoze indirimbo zakunzwe za Wizkid, That Could Be Us ya Ice Prince n’izindi.

Faisal Hakeem wo muri R2Bees yaje mu Rwanda
Wizkid na Producer Legendury Beatz
Wizkid, Legendury Beatz na Faisal Hakeem ni inshuti zikomeye

Slow Down, indirimbo ya R2Bees na Wizkid


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved