Umuririmbyi Momo afungiwe muri ‘1930’ akekwaho gucuruza abakobwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2018 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Momo afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge [yahoze yitwa 1930], akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakobwa bikekwa ko yakoze mu ntangiriro za Gicurasi 2018.

Uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Mbabazi Maureen, yamenyekanye bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ari nabwo yinjiye mu muziki wa Dancehall afashwa n’inzu itunganya indirimbo ya Future Records.

Ibyo kuririmba Momo yabimazemo igihe gito ahita yinjira mu cyiciro cy’abakobwa b’ikimero bigaragaza gusa ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu, Momo [ukunda kwiyita Momolava] afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge aho akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu. Mbabazi Maureen yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ntangiriro za Gicurasi 2018 ari kumwe n’umukobwa bikekwa ko yari ajyanye gucuruza mu mahanga.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko Mbababazi Maureen yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano arafungwa ndetse ubu yakorewe dosiye atangira no kuburanishwa.

Faustin Nkusi yemeje ko icyaha Mbabazi Maureen akurikiranyweho ari icyo ‘gucuruza abantu’ ndetse ko ubu afunzwe by’agateganyo kugira ngo hakusanywe ibimenyetso byuzuye ubushinjacyaha buzifashisha mu kumuregera urukiko.

Yagize ati “Icyaha akurikiranyweho ni icyo gucuruza abantu, ariko turacyabisuzuma ngo turebe ibimenyetso, tunarebe niba bizakomeza kwitwa gutyo cyangwa hari ukundi bizahinduka.”

Uyu mukobwa yatangiye kuburanishwa kuri iki cyaha aregwa ndetse Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo atabangamira iperereza.

Mbabazi Maureen [Momo cyangwa Momolava] yakoze indirimbo zitandukanye guhera mu 2012 ari nabwo yinjiye mu muziki, yanakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo iza TBB.

Yari amaze igihe yaravuye mu bya muzika ariko yakomeje kugaragara mu bitaramo byategurwaga mu Rwanda, ubundi agakunda kwifotoza ari mu ndege yerekana ko agiye kuruhukira hanze y’igihugu.

Mu gitabo cy’amategeko ahana, uhamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi cyangwa agacibwa amande ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza