Kwamamaza

Umuririmbyi Irakoze Hope agiye kurongora Umunyarwandakazi

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 12:14' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuhanzi w’umuhanga Irakoze Hope [wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6] yeruye ko afite umushinga wo kurushingana n’umukobwa w’Umunyarwandakazi bamaze igihe bakundana.

Irakoze Hope w’imyaka 28 y’amavuko, yamamaye cyane muri Afurika y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2013 ubwo yatwaraga irushanwa rikomeye rya Tusker Project Fame atsinze abahanzi b’abahanga mu muziki. Avuye mu irushanwa yakoze indirimbo ze bwite zacuranzwe mu Rwanda no mu Burundi zirimo iyitwa Mariya na Vimba Vimba.

Uyu musore wavukiye muri Komine Bwiza mu Burundi mu 1988, yabwiye IGIHE ko uretse imishinga y’umuziki ari gushyiramo imbaraga, afite gahunda yo gukorana ubukwe n’umukobwa w’i Kigali bamaze imyaka ibiri bakundana.

Hope n’uyu mukobwa batangiye gukundana mu mwaka wa 2014 gusa yanze kuvuga izina rye mu itangazamakuru kuko ngo atabikunda. Yavuze ko mu gihe bamaze bakundana bashimanye ku buryo barushinze bombi byabagwa neza.

Yagize ati “Umukobwa turakundana cyane n’ababimbaza ndabibabwira, nta kibazo cye mu by’ukuri […] Tumaranye imyaka ibiri dukundana, ntabwo ari igihe gito tumaze igihe kinini.”

Yongeyeho ati “…kurushinga gahunda irahari, ntabwo ngiye kuba nka Clement ngo mvuge ngo ntabwo ari ko bimeze cyangwa ngo mbabeshye ibindi. Umukobwa turakundana cyane, dufite gahunda yo kuzakora ubukwe.”

Abajijwe igihe ubukwe buzabera, Hope Irakoze yasubije ati “Eeeh, ko numvaga ntahita mbivuga ra! Numvaga ntahita mbitangaza […] Ubukwe erega buba bitunguranye, ariko ibyanjye ntabwo bizabatungura cyane. Ndumva nkurikije uko bimeze ntabwo nzarenga muri 2019 nako muzabimenya neza, nzababwira.”

Irakoze Hope ateganya gukora igitaramo kinini ku giti cye ndetse mu mishinga ya vuba yiteguye gusohora indirimbo ‘Vimba Vimba’ yasubiranyemo na Kidum n’indi yo mu njyana ituje y’ubukwe.

Yavuze ko nta gahunda afite yo kuzasubira gukorera umuziki i Burundi kuko ‘mu Rwanda yahabonye amafaranga adashobora gutuma asubira i Bujumbura’. Ati “Mu Rwanda hari amafaranga menshi, i Burundi hari igihe nakoraga igitaramo nkaririmba amasaha atanu bakampemba ibihumbi bibiri, ariko mu Rwanda hari ubukire, hari amafaranga meza cyane.”

Irakoze Hope afite barumuna be i Bujumbura, bacunga inzu yaguze miliyoni ijana[z’amafaranga y’amarundi] hafi y’ikiyaga cya Tanganyika, naho nyina akaba atuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Irakoze Hope ngo yabonye amafaranga menshi i Kigali bituma afata umwanzuro wo kutazasubira i Burundi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved