Umuririmbyi Bizimana Loti wazize Jenoside agiye kwibukwa mu buryo bwihariye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kamena 2018 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 24 umuhanzi Bizimana Loti yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abasigaye bo mu muryango we, inshuti n’abakunze ibihangano bye bagiye kumwibuka no kongera kumuha icyubahiro.

Bizimana Loti wari umuhanga cyane mu bya muzika yakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe hambere zirimo iyabiciye cyane kurusha izindi yitwa ‘Patoro’ [Nitwa Patron], Ntamunoza,Musanabera ,Cyabitama n’iyitwa ‘Uzaza ryari’ yamukururiye gushinjwa ko yaririmbaga ashishikariza Inkotanyi gutaha mu Rwanda.

Uyu muhanzi yicanwe n’umuryango we mu minsi ya mbere Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira. Umuvandimwe we, Mwalimu Malonga Pacifique yateguye umuhango wo kwibuka Bizimana Loti uzahurirana no kumurika igitabo yise ‘Menya u Rwanda n’Abanyarwanda’.

Bizimana Loti azibukwa ku Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018 mu muhango uzabera muri Lycée de Kigali; ni nibwa Malonga Pacifique azamurika igitabo avugamo Bizimana Loti, umugore we n’abana babo ndetse n’umuryango wabo wazize Jenoside.

Uko umwaka utashye, Bizimana Loti yibukwa mu buryo bwihariye, mu mwaka wa 2014 nabwo abo mu muryango we bamwibutse banashyira hanze album ye ‘Nitwa patron’ yari igizwe n’indirimbo icumi z’amajwi n’amwe mu mashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi yafatiwe mu bitaramo mu Bufaransa.

Impine ku buzima bwa Bizimana Loti

Bizimana Loti, ni mwene Samusoni Karera na Mukandebe Aloyiziya.Yavutse mu mwaka wa 1949 ahitwa i Kirinda mu yahoze ari Komini Bwakira ubu ni mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi.

Yize amashuri abanza ku kigo cy’amashuli cya Nkoto (Kirinda) ayisumbuye ayakomereza i Gitwe (College Adventiste de Gitwe), Kaminuza aza kuyikomereza muri Kaminuza y’u Burundi aho yaboneye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya (A0) mu ishami rya Pschologie Pédagogique.

Mu 1981, Bizimana yashyingiranwe na Elidegarde Kanziga babyarana abana bane bose uko wari umuryango w’’abantu batandatu bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babataye mu musarane iwe mu Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge i Kigali.

Aya mateka ya Nyakwigendera Bizimana akaba yaratangajwe na murumuna we Mwalimu Malonga uvuga ko uyu muhanzi yari umugabo w’igikundiro wanakundaga igihugu cye cy’ u Rwanda akaba yarangaga akarengane ako ariko kose.

Bizimana n'umugore we Elidegarde Kanziga

Malonga ashimangira ko Bizimana yarangwaga no gukunda umuziki dore ko akiri muto yakundaga muzika cyane akaba yarabikomoye mu gisekuruza cye kuko harimo umuhanzi witwaga Rumarana.

Bizimana Loti, ni umwe mu batangije korali yubatse izina mu Rwanda mu itorero ry’Abadiventisiti yasengeragamo ya Maranatha. Yavukiye ku Kabusunzu mu Mujyi wa Kigali.

Mbere y’uko yicwa, yagiye akorera ibitaramo mu Rwanda no mu bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Bufaransa. Akenshi yacurangaga akoresheje umuduri, icyembe cyangwa inanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza